Karongi: Polisi yafashe abantu babiri bamburaga abaturage biyita abasirikare

Ku mugoroba wo ku itariki 06 Nyakanga 2021, abapolisi bakorera mu Karere ka Karongi bafashe uwitwa Niyoyita Jean Pierre w’imyaka 28 na Ntambara Fred w’imyaka 48, bakaba barafashwe bamaze kwambura abaturage Amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 55, biyita abasirikare nyamara barirukanywe mu ngabo z’u Rwanda.

Bamburaga abaturage biyita abasirikare
Bamburaga abaturage biyita abasirikare

Abo bombi bafatiwe mu Karere ka Karongi, Umurenge wa Bwishyura, Akagari ka Nyarusazi, Umudugudu wa Bwishyura, nk’uko bigaragara ku rubuga rwa Internet rwa Polisi y’u Rwanda.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Bonaventure Twizere Karekezi, yavuze ko abaturage batanze amakuru ku nzego z’ibanze na zo zibimenyesha abapolisi. Bahageze saa kumi z’umugoroba bahasanga abo bantu bari mu baturage barimo kubaka amafaranga, bababwira ko nibatayatanga babahamagariza abapolisi.

Ati “Tukimara kubafata twashakishije amakuru dusanga Niyoyita na Ntambara bamaze ibyumweru bibiri birukanywe mu Ngabo z’u Rwanda kubera imyitwarire mibi.

Bamaze gusezererwa nyuma y’icyumweru kimwe batangiye kujya mu baturage, uwo basanze akora ibinyuranye n’amabwiriza yo kwirinda Covid-19 bakamuca amafaranga bamubwira ko ari abasirikare, kuko hari n’amakarita bari bafite. Amafaranga bayacaga abo basanze barimo gucuruza inzoga mu tubari”.

CIP Karekezi yavuze ko bariya bantu bahera ku mafaranga ibihumbi 100 utayafite bagaciririkanya, uwo munsi bafashwe bamaze kwambura abantu batanu, bamaze kubaha ibihumbi 55, hasigaye abandi babiri bagombaga kubaha ibihumbi 40 bombi.

Akomeza ashimira abaturage batanze amakuru, ariko abasaba kujya bayatanga hakiri kare kuko bivugwa ko abo bantu bari bamaze icyumweru bambura abantu muri ubwo buryo. Yabasabye kujya baba maso ntihagire ubashuka kuko igihe cyose Polisi iri mu bikorwa byayo, abapolisi baba bambaye umwambaro w’akazi.

Ati “Dukangurira abaturage kujya bashishoza ku bantu biyitirira inzego, bariya bantu biyitiriraga urwego badakorera. N’iyo baba abasirikare nta musirikare w’u Rwanda wagenda yaka amafaranga abaturage cyangwa agenda abatera ubwoba ngo n’utayampa ndaguhamagariza abapolisi, iyo myitwarire yonyine yagombye gutera impungenge abaturage”.

Abafashwe bahise bashyikirizwa Urwego rw’Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Bwishyura.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange Ingingo ya 281 ivuga ko Umuntu wese wiyitirira urwego rw’umwuga wemewe n’ubutegetsi, impamyabushobozi, impamyabumenyi zitangwa n’urwego rubifitiye ububasha cyangwa ubushobozi buhabwa umuntu wujuje ibyangombwa bashyizweho n’urwego rubifitiye ububasha, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’ukwezi kumwe (1) ariko kitageze ku mezi atandatu (6) n’ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atanu (500.000 FRW) ariko atarenze miliyoni imwe (1.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ingingo ya 283 yo ivuga ko Umuntu wese, wahawe ububasha n’Igihugu cyangwa wahawe ubutumwa mu rwego rw’umurimo rusange w’Igihugu cyangwa wahawe inshingano ku bw’amatora, ukomeza imirimo nyuma yo kumenyeshwa ko atakiri muri iyo mirimo cyangwa nyuma yo kurangiza manda ye, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarenze imyaka itatu (3) n’ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atanu (500.000 FRW) ariko atarenze miliyoni imwe (1.000.000 FRW).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka