Karongi: Nubwo batagize umwanya mwiza mu mihigo, bishimiye ko bazamutse mu manota
Mu mihigo y’umwaka 2011-2012, akarere ka Karongi kabaye aka kabili mu Ntara y’Uburengerazuba, kaba aka 16 mu gihugu hose n’amanota 88,1%.
Umuyobozi w’akarere ka Karongi, Kayumba Bernard, avuga ko nubwo uwo mwanya udashimishije, byibuze bakwiye kwishimira ko akarere katigeze kamanuka mu manota.
Ibi Kayumba Bernard yabitangaje kuwa gatanu tariki 31/08/2012 ubwo akarere ka Karongi kashyiraga ahagaragara imihigo kasinyanye n’umukuru w’igihugu mu mwaka wa 2012-2013.
Asobanura ibyo akarere kagezeho muri 2011-2012, Kayumba Bernard yavuze ko nubwo bataje mu myanya y’imbere ku rwego rw’igihugu bakaba aba 16 n’amanota 88,1%, bakaza ku mwanya wa kabili mu Ntara y’iBurengerazuba, nabyo ari ibyo kwishimira.
Mu 2009-2010 Karongi yagize amanota 69,7%, mu 2010-2011 amanota 83,3%, 2011-2012 Karongi yagize amanota 88,1%.
Kayumba Bernard ati “Ni ibyo kwishimira kuko bigaragaza ko akarere katigeze gasubira inyuma mu manota, kandi n’igihugu cyarabidushimiye kuko twabaye aba kabili mu Ntara.”

Bimwe mu byatumye akarere ka Karongi katagira umwanya mwiza mu mihigo ya 2011-2012 ni imirongo y’amashanyarazi yagombaga gukorwa na EWSA ariko ntibikorerwe ku gihe, kwagura ibitaro bikuru bya Kibuye byatinze kubera ko inkunga yo kubikora ituruka hanze, n’igorofa y’ibyumba by’amashuli yagomba kubakwa muri ETO Kibuye itarigeze yubakwa.
Umuyobozi wa EWSA mu karere ka Karongi ucyuye igihe, Ndagijimana Aimable, yijeje akarere ko EWSA izakora ibishoboka byose ibyo batagezeho mu 2011-2012 bakazabigeraho mu mihigo ya 2012-2013.
Umuyobozi w’akarere nawe yijeje Abanyakarongi ko ntakabuza mu mihigo mishya bazagira amanota ashimishije kurushaho.
Gasana Marcellin
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
burya iyo ukora ni byiza kureba imigendekere y’ibyo ukora ukora kandi ugakora nta gihunga cyane cyane nk’ubu dukora turushanwa n’abandi.amanota nakomeza kwiyongera tuzagera no kumwanya wa mbere.ikingenzi ni imikorere si umwanya.dushake amanota .kuko twese dushobora kubona 100%ariko ntitube aba mbere,kubera urutonde.ibyo ntibiduce intege.natwe rero biduteye ishyari ryiza ryo kuza imbere dufatanyije.murakoze!