Karongi: Ndizera ko tuzakomeza gufatanya mu buzima butandukanye bw’igihugu -Kayumba
Kayumba Bernard wari umuyobozi w’Akarere ka Karongi yeguye ku mirimo ye nk’umuyobozi w’Akarere ku mpamvu ze bwite mu gitondo cyo kuwa 8/1/2015.
Mu ma saa tatu ni bwo inama njyanama y’Akarere ka Karongi yateranye maze Ubuyobozi bwayo buhita busomera abagize Inama Njyanama ibaruwa y’uwari umuyobozi w’Akarere isaba kwegura.
Mu ibaruwa ngufi cyane, uwari Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Kayumba yavuze ko yeguye ku mpamvu ze bwite kandi ashimira itsinda bakoranye mu kuyobora ako karere ndetse n’abakozi bagakoramo.
Ubwo bari bamuhaye umwanya nyuma ngo agire icyo avuga mbere y’uko inama Njyanama yemeza ubwegure bwe, Kayumba Bernard, ku magambo yiyongera ku gushimira abo bakoranye, mu ijwi rituje yagize ati “Ndizera ko tuzakomeza gufatanya mu buzima butandukanye bw’igihugu, niba hari uwo naba narasitayeho mu gihe tumaranye na we ndamusaba imbabazi”.

Ukigera ku Karere mbere y’uko Inama Njyanama itangira wabonaga hatuje cyane ubona ko basa n’aho hari ikintu kidasanzwe bari bategereje.
Abajyanama babanje kwifata ku kwemera ubwegure bw’umuyobozi w’Akarere
Ikindi cyagaragaye ubwo Kayumba yeguraga ni uko Perezida w’inama Njyanama yabanje gusaba abemera ubwegure bwe hakabura n’umwe umanika akaboko.
Nyuma yo kubasaba kugira icyo bavuga niba hari ufite icyo amuvugaho na bwo hakabura n’umwe umanika, ni bwo yongeye gusaba abemera kwegura k’uyu wari umuyobozi w’akarere maze bose uko bari makumyabiri na batanu bahita bamanika, bisobanuye ko bari bemeye ubwegure bwe.
Kayumba yeguye mu gihe mu twinshi mu turere tw’Intara y’Uburengerazuba havugwa ibibazo mu mafaranga y’umusanzu w’ubwisungane (MUSA) mu kwivuza bikaba byaratumye bamwe mu bashinzwe MUSA mu turere twa Karongi, Nyamasheke na Rusizi batabwa muri yombi.

Kigali today yashatse kumenya niba kwegura kwa Kayumba hari aho guhuriye n’ibyo bibazo by’ubwisungane mu kwivuza, maze Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Karongi, Nsanzabaganwa Emile atangaza ko kugeza ubu nta makuru avuga ko hari isano bifitanye.
Yagize ati “Twebwe twakira amakuru officielle (avuye mu nzego zibifitiye ububasha) kandi kugeza ubu ntacyo barabitubwiraho. Icyo tuzi n’ibyo yanditse mu ibarwa namwe mwiyumviye ko yeguye ku mpamvu ze bwite”.
Nsazabaganwa akomeza avuga ko niba koko hari aho ikibazo cya MUSA kinjiriramo bakiri mu iperereza akaba ari ryo rizabigaragaza bakabona kubishyira ahagaragara.
Nyuma y’uko abagize inama njyanama bemeye ubwegure bwe hemejwe ko uwari Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe ubukungu, Hakizimana Sebastien, asigara ayobora akarere mu gihe hagitegerejwe gushaka undi muyobozi binyuze mu matora nk’uko biteganywa n’amategeko.
Niyonzima Oswald
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
Aba bagabo gsa barashimirwa ibyo bakoze kandi ntawabibagayira uhabwa imbaraga n’ugukoresha kandi uzamburwa nugukurikirana.
mutakwasuku we ategereje iki?
ESE BURIYA NTAWASHAKISHA IMPAMVU UTURERE TURI MUNTARA ZUBURASIRAZUBA NUBURENGERAZUBA ARITWO TWAKUNZE KUGARAGARAMO IYEGURA RYA BA MAYOR AHO IZUBA IYO RIRASA CYANGWA IYO RIRENGA NTI RYABA HARI IBYO RYANGIZA KU MIKORERE YABANTU KUKO NUWAKIGALI YUMUJYI WEGUYE UZANGA NUBUNDI AHANA IMBIBI NUBURASIRAZUBA NAWE YABA YARAFASHWE NICYO CYOREZO MUDUFASHE MUDUKORERE UBUSHAKASHATSI.
yakoze neza ariko niba agiye ku mpamvu ze twabimushimira maze abandi bakaza gukomereza aho yari agejeje