Karongi: « Ndi Umunyarwanda » irimo gutanga umusaruro mwiza

Ibiganiro kuri gahunda ya « Ndi Umunyarwanda » byatangijwe ku rwego rw’umurenge mu Karere ka Karongi kuwa 25-11-2013 birimo gutanga umusaruro mwiza bijyanishijwe n’icyumweru cy’Ubumwe n’Ubwiyunge.

Ibiganiro byatangiwe mu murenge wa Gishyita byitabiriwe n’abantu b’ingeri zose, harimo abakoze Jenoside bemeye icyaha bahabwa imbabazi, abo biciye, abataragize uruhare muri Jenoside, abayobozi ndetse n’inzego z’umutekano.

Nyuma y’ibiganiro byakoze ku mitima y’abantu cyane, abantu bamwe barabohotse barahaguruka bongera gusaba imbabazi imbere y’imbaga y’abantu hafi 200 bari bakurikiye ibiganiro.

Ambasaderi Polisi Denis aganira n'Abanyagishyita muri gahunda ya « Ndi Umunyarwanda ».
Ambasaderi Polisi Denis aganira n’Abanyagishyita muri gahunda ya « Ndi Umunyarwanda ».

Uwitwa Shuni Eramu yavuze ko kuba yaremeye icyaha cyo kwica Abatutsi muri Jenoside yakorewe Abatutsi ngo ku bwe ntibihagije. Ngo niyo mpamvu yumvaga agomba kongera guhaguruka akicuza ibyo yakoze kandi akongera agasaba imbabazi akanashimira Abanyarwanda by’umwihariko kuba baremeye kongera kumusubiza Ubunyarwanda yari yariyambuye akanabwambura abandi.

Abacitse ku icumu rya Jenoside mu murenge wa Gishyita nabo bashima gahunda ya « Ndi Umunyarwanda », ariko bavuga ko hakiri abantu bagize uruhare muri Jenoside batari bumva uburemere bw’ibyo bakoze ngo bemere kwegera abo bahemukiye babereke ko bicuza nk’uko byagaragajwe na Pasiteri Semunyana Benjamin akaba ari n’umwunzi.

Pasiteri Semunyana yongeraho ko Abahutu bose batari bakwiye kwibona mu ndorerwamo y’abicanyi kuko ngo mu gihe cya Jenoside Abahutu bo ku musozi w’iwabo basiganiye ku mwica, bamwe bati tumwice, abandi bati oya, kugeza ubwo imbaraga z’abeza zageze aho ziganza iz’ababi none akaba akiriho ahumeka n’umufasha we.

Major Karangwa Andre, Ambasaderi Polisi Denis, Ministre Isumbingabo Emma Francoise na Kayumba Bernard uyobora akarere ka Karongi mu biganiro kuri « Ndi Umunyarwanda ».
Major Karangwa Andre, Ambasaderi Polisi Denis, Ministre Isumbingabo Emma Francoise na Kayumba Bernard uyobora akarere ka Karongi mu biganiro kuri « Ndi Umunyarwanda ».

Si Abahutu n’Abatutsi gusa bashima « Ndi Umunyarwanda » kuko n’abahejwe inyuma n’amateka bo muri Karongi bavuga ko iriya gahunda ituma barushaho kwibona mu muryango nyarwanda nk’uko byasobanuwe na babili mu bari baje gukurikira ibiganiro.

Umwe muri bo yaragize ati « mwibuke ko muri Leta za kera nta mutwa washoboraga no kwegera aho abandi bantu bari kubera kugirwa ibicibwa, ariko ubu turahagarara imbere y’abayobozi tukavuga icyo dutekereza ».

Gahunda ya « Ndi Umunyarwanda » mu cyumweru cy’Ubumwe n’Ubwiyunge izakomereza ku rwego rw’umudugudu guhera tariki 27 kugeza kuya 30 Ugushyingo buri munsi guhera nyuma ya saa sita.

GASANA Marcellin

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

U Rwanda ni igihugu cyahoranye byinshi byiza,umuco wo gutabarana,gufashanya,gukundana,cyari gifite ubusugire,gikunzwe n’abayuranyi,n’ibindi byiza.

Kuberako umuzungu yashakaga kutuyobora akanadukandamiza ntibyari bimworoheye atarabanza kutuyobya ngo aduteshe UMWIMERERE wacu aribwo KUBA UMUNYARWANDA NYAWE URANGWA NO GUSHAKIRA ICYIZA UMUNYARWANDA N’U RWANDA.

Baradushenye turasenyuka,abantu barahinduka ,UYUMUNSI HARAGEZE NGO TUVUGE NGO RWANDA WE NTUZONGERA GUPFA UKUNDI,HARAGEZE NGO TWISUBIZE UMWIMERERE WACU TUTARI TWAVANGIRWA,HARAGEZE NGO DUSUBIZE AMASO INYUMA TWUBAKE AHEZA H’U RWANDA RWEJO .

KURI NJYE MBONA GAHUNDA YA UMUNYARWANDA ARI IJAMBO RIKOMEYE TUZUBAKIRAHO NGO IGIHUGU CYACU TUKIGIRE IGIFITIWE ICYIZERE KU BYIZA.

kamana ANI. yanditse ku itariki ya: 28-11-2013  →  Musubize

IYI GAHUNDA YA NDUMUNYAR’DA UWAYITEKEREJE NI UMUSHISHOZI KUKO IHINDURA IMITEKEREREZE IDASOBANUTSE ABANTU BARI BIFITEMO!

NDAHIRIWE EMMY yanditse ku itariki ya: 27-11-2013  →  Musubize

niryari umunyarwanda atabaye umunyarwanda mudusobanu rire nibatwara banyama hanga naho ntamuntu utaziko arumu nyarwa nda

MAZIMPAKA yanditse ku itariki ya: 27-11-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka