Karongi na Nyamasheke: Hari abayobozi basezeye mu kazi

Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge ine mu Karere ka Nyamasheke bazindutse basezera ku mirimo yabo bavuga ko bafite ibindi bagiye gukora.

Abasezereye akazi ni Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kagano Niyonzima Jacques, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bushekeri Ngendahimana Léopold, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rangiro Muyisenge Maurice n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mahembe Ndindayino J.Claude.

Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Nyamasheke, Ntaganira Josué Michel yatangaje ko yamaze kwakira inyandiko z’Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge basezeye, avuga ko batanze impamvu ko beguye kubera impamvu zabo bwite.

Yavuze ko akarere kamaze kwakira amabaruwa yo gusezera kwabo, bakaba bayatanze mu gitondo kuri uyu wa kane.

Ntaganira Josué Michel avuga ko nubwo amakosa atabura mu kazi atari yo mpamvu yatumye basezeraho kuko banditse impamvu zabo bwite kandi bafite ibindi bagiye gukora kuko ari amakosa bayabazwa n’izindi nzego, asaba abaturage kumva ko nta gikuba cyacitse.

Aba bayobozi beguye bakurikira Meya Kamari Aimé Fabien wakuweho icyizere na njyanama y’aka Karere ku wa 4 Nzeri uyu mwaka. Biteganyijwe ko ku wa gatanu tariki ya 27 Nzeri 2019, hazatorwa Meya mushya.

I Karongi na ho hari batatu basezeye

Mu Karere ka Karongi, Umuyobozi ushinzwe abakozi witwa Munezero Eric yasezeye ku kazi. Munezero avugana na Kigali Today yatangaje ko yahagaritse akazi mu gihe kitazwi kubera ko yifuza kujya gukomeza amasomo kandi igihe kikaba cyari kigeze.

Yagize ati “Guhagarika akazi ni impamvu zanjye bwite, nifuza kujya gukomeza amashuri.”

Umukozi w’Akarere ushinzwe imihanda mu Karere ka Karongi Hanyurwimana Jean Damascene na we yemereye Kigali Today ko yasezeye imirimo kugira ngo ashakire ahandi.

Ati “Gahunda yanjye ni uguhindura ubuzima ngakoresha ibyo nize mu buzima busanzwe. Ntabwo nsezeye kubera inkubiri y’abandi barimo gusezera akazi.”

Nyuma yo kwegura kw’abayobozi b’uturere n’ababunganira, hirya no hino mu gihugu haragaragara gusezera ku kazi ku bakozi batandukanye mu mirenge n’uturere, benshi bakavuga ko babikora kubera impamvu zabo bwite.

Hari n’abavuga ko bahatirwa gusezera kubera kutuzuza inshingano zabo, abandi bakaba bazira imikoreshereze y’umutungo wa Leta, aho ibigo bimwe birimo kwitaba komisiyo ishinzwe imikoreshereze y’umutungo wa Leta (PAC) bakanengwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ariko se ko batirukana Seth,ku manza ahora ashoramo Akarere kagatsindwa kakishyura uruhuri rw’amafaranga yagafashije abakene n’abana bafite imirire mibi babarizwa muri kariya Karere,ntahindukira akagabana n’abo Akarere kishyuye.Jean Pierre auditeur wabaswe na ruswa ntari kwidegembya hari umukoraho.

Alex yanditse ku itariki ya: 13-10-2019  →  Musubize

Urabivuga se urabizi@ Alex;Uzi ukuntu kariya karere kabaswe na munyangire ndetse na munyumvishirize!

Habimana yanditse ku itariki ya: 15-10-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka