Karongi: Muri Gicurasi 2019 abaturage bose bazaba bafite ubwiherero

Ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi buratangaza ko bitarenze impera z’ukwezi kwa Gicurasi muri uyu mwaka wa 2019, abaturage bose b’akarere bazaba bafite ubwiherero bwujuje ibisabwa.

ubwiherero bwujuje ibisabwa ni ingirakamaro
ubwiherero bwujuje ibisabwa ni ingirakamaro

Ni muri gahunda yo gushishikariza abaturage kugira isuku mu ngo, ku mubiri no ku myambaro, hagamijwe kwirinda indwara ziterwa n’umwanda.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi buvuga ko hari abaturage badafite ubwiherero kubera imyumvire yabo mike ku isuku, hakaba n’abatabufite kubera ubushobozi buke.

Umuyobozi w’aka karere, François Ndayisaba, avuga ko abafite imyumvire mike ku isuku barimo kwigishwa guhindura imyumvire bakagira ubwiherero, naho abafite ubushobozi bukeya bakaba bari guhabwa amabati yo kubusakara. Abahabwa amabati ni abamaze gucukura ubwiherero no kubwubakira.

Uyu muyobozi avuga ko bakurikije imbaraga bashyize muri iyi gahunda, biteganyijwe ko mu mpera z’ukwezi kwa Gicurasi uyu mwaka wa 2019, abaturage bose b’akarere bazaba bafite ubwiherero kandi bwujuje ibisabwa byose.

Ati “Iki kibazo cy’ubwiherero navuga ko turi gutera intambwe, dukoresheje ubushobozi dufite mu karere, ku buryo mu mpera z’ukwezi kwa gatanu tuzaba turangije iki kibazo cy’ubwiherero”.

Akomeza avuga ko mu bukangurambaga hanifashishwa ingo zamaze kugaragaza ko zifite imyumvire myiza, zikigisha abaturanyi babo.

Abadepite basuye Karongi muri Mutarama 2016 ntibanyuzwe na bumwe mu bwiherero bahabonye
Abadepite basuye Karongi muri Mutarama 2016 ntibanyuzwe na bumwe mu bwiherero bahabonye

Benshi mu batuye mu Karere ka Karongi batagira ubwiherero, bavuga ko babiterwa n’ubushobozi buke.

Umukecuru Mukantwari wo mu Murenge wa Gishyita, we yacukuye ubwiherero arabutinda, arabwubakira ariko yari yarabuze isakaro.

Ni umwe mu bo itangazamakuru ryasanze baje gufata amabati ku biro by’Umurenge wa Gishyita, yo gusakara ubwiherero nyuma yo kubwubaka. Yavuze ko ubu agiye kubusakara, akanashaka uko abukinga, ndetse akazanabutera ingwa kugira ngo bugaragare neza.

Ati”Umusarani wanjye uratabye, ndetse wubakishije amatafari. Ariko gusakara nari narabaye nshyizeho amashara kubera amikoro make yatumaga ntagura isakaro’’.

Nzamukosha Bernadette na we wo mu Murenge wa Gishyita, avuga ko imyumvire y’abaturage ku kugira ubwiherero bwujuje ibyangombwa imaze kuzamuka, kuko abenshi mu baturage babufite.

Nzamukosha kandi avuga ko nta baturage bakituma ku gasozi, kuko abenshi bamaze gusobanukirwa akamaro ko kugira ubwiherero no kubukoresha.

Ati”Nta muntu ukituma mu rutoki cyangwa mu bihuru, ubu twese twarasobanutse”.

Nta mibare igaragaza neza abaturage b’Akarere ka Karongi bafite ubwiherero bwujuje ibisabwa, abatabufite, ndetse n’abagomba guhabwa amabati bose hamwe.

Kugira ubwiherero bwujuje ibisabwa kandi bigomba kujyana no kugira kandagira ukarabe imbere yabwo, ndetse bikanajyana n’izindi gahunda zigamije kwimakaza umuco w’isuku mu ngo, nk’agatanda k’amasahane, umugozi wo kwanikaho imyenda, n’ibindi.

Mu byo Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagarutseho ubwo aheruka gusura Akarere ka Nyamagabe tariki ya 26 Gashyantare 2019, yavuze no ku kibazo cy’ubwiherero, agaragaza ko kiri mu bibazo asanga abantu bakwiye kwikemurira.

Ati “Ubu koko n’ikibazo cy’ubwiherero na cyo tugombe kugitegerezaho abaterankunga? Abaterankunga bazatugaburira nibarangiza badukurikirane bajye kudushakira aho twiherera? Kuki icyo cyaba ikibazo gihoraho?”
Perezida Kagame yabwiye abaturage, by’umwihariko aba Nyamagabe ko ibikeneye guhinduka bigomba guhera no mu mutwe, mu mitekerereze.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka