Karongi: Mu murenge wa Rubengera batangiye amahugurwa y’abazakora ibarura
Kuri uyu wa mbere tariki 23/07/2012 ku kigo cy’amahugurwa cya TTC kiri mu murenge wa Rubengera hateganyijwe amahugurwa y’abazakora ibarura rusange ry’abaturage n’imiturire riteganyijwe tariki 16-30/08/2012.
Ibarura rusange rya kane rigamije kumenya imibare ku bukungu imiturire n’imibereho by’Abanyarwanda, kuva ku mudugudu kugeza ku Ntara. Rizanakusanya imibare y’ibyumba by’amashuli byuzuye muri gahunda y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12.
Amahugurwa ku ibarura azabera rimwe mu gihugu hose, amaradio nayo amaze iminsi yaratangiye kubikangurira abaturage kugira ngo igihe rizaba ryatangiye abaturarwanda bazabe biteguye bazi neza uko bagomba kwakira abakarane b’ibarura.
Ibyapa bihamagarira abaturage kwibaruza nabyo byamaze kugezwa mu turere twose tw’u Rwanda.

Kigali Today yifuje kumenya niba abana batagize amahirwe yo gukomeza kwiga cyangwa abo bakunze kwita mayibobo niba bazi icyo ibarura ari cyo n’icyo rigamije. Uwagize icyo atangaza ni umwana w’imyaka 15 ucuruza amandazi mu mujyi wa Karongi.
Yagize ati: “Nzi ko rigamije kumenya umubare w’abanyarwanda kugira ngo abayobozi bamenye ni ba nta bantu bashya baba baje kuba aho bayobora”.
Mugenzi we w’imyaka 12 ariko utagira icyo akora akaba ataragize n’amahirwe yo gukandagira mu ishuli, avuga ko iby’ibarura ntacyo abiziho na mba.
Gasana Marcellin
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|