Karongi: Mu mirenge ibiri hatashywe ibikorwa by’imihigo birengeje miliyoni 500
Ubuyobozi bw’akarere ka Karongi, tariki 19/06/2013, bwatashye bimwe mu bikorwa byagezweho mu mihigo ya 2012-2013 mu mirenge ya Bwishyura na Murambi. Ibikorwa byatashywe byose bifite agaciro kari hejuru y’amafaranga miliyoni 500.
Igikorwa cyambere cyatashywe mu murenge wa Bwishyura ni inyubako y’Umurenge SACCO Bwishyura yuzuye itwaye miliyoni 17 z’amafarana y’u Rwanda.
Iyi SACCO nk’uko byasobanuwe na perezida wayo Habinshuti Eliakim yatangiye ibikorwa byayo mu 2010 ihuzwa n’icyahoze ari CAPEC Bwishyura, ikaba imaze kugira abanyamuryango 4317, bafite ubwizigame bungana na miliyoni 80, yatanze inguzanyo zingana na miliyoni 60 zirimo kugenda zishyurwa.
Irangiye ifite agaciro ka miliyoni zisaga 32, uruhare runini rukaba ari urw’akarere ka Karongi katanze ikibanza.
Hatashywe n’inzu y’ubucuruzi iri mu mujyi rwagati, ifite agaciro ka miliyoni 85 y’umuntu wikorera uzwi ku izina rya Deo. Iyo nzu imaze igihe gito yuzuye ariko ibyumba hafi ya byose byarafashwe, birimo farumasi nshya yitwa Lilak Pharmacy n’ubundi bucuruzi butandukanye. Ubukode bwayo bwinjiza miliyoni imwe n’igice buri kwezi.
Hatashwe kandi inyubako y’akagari ka Kiniha yubatswe ku bufatanye bw’ubuyobozi n’abaturage. Umunyamabanga nshingwabikorwa w’ako kagari Kayitare Gaetan yavuze ko iyo nyubako ifite agaciro ka miliyoni 16.
Igikorwa nyamukuru cyatashwe mu mujyi wa Karongi ni isoko rishya ryubatswe mu cyiciro cya gatatu cyo kwagura isoko rya Karongi. Icyo cyiciro kirangiye gitwaye miliyoni 348 n’ibihumbi 424, kigizwe n’aho gucururizwa 58 n’ububiko 32.

Ataha iryo soko ku mugaragaro, umuyobozi w’akarere ka Karongi Kayumba Bernard yakiranywe amashyi menshi n’impundu by’abasanzwe bakorera mu isoko rya Karongi, bigaragara ko bari bakeneye indi nyubako dore ko izubatswe mu cyiciro cya mbere n’icya kabili zari zimaze kubabana nto kubera ubwishi bw’abakoreramo.
Nyuma y’isoko, abayobozi banasuye ubusitani burimo gutunganywa mu mujyi wa Karongi, imirimo yo kubwubaka ikaba isigaje igihe gito nabwo bugatahwa ku mugaragaro.
Umuyobozi w’umurenge wa Bwishyura, Niyonsaba Cyriaque, avuga ko ubwo busitani ari inyongeragaciro ku zindi nyubako zibukikije, kuko butuma nazo ubwazo zigaragara neza.
Ubwo busitani kandi si ubw’umutako gusa, Niyonsaba avuga buzanabyazwa umusaruro bukodeshwa n’abageni bifotoza, hazanubakwamo utuzu two kuruhukiramo abantu bica akanyota, dore ko hazaba harimo n’amazi ndetse n’amatara.
Muri Murambi batashye SACCO, ishuri n’inzu y’indembe
Nyuma ya Bwishyura, ubuyobozi bw’akarere ka Karongi, ingabo na polisi berekeje mu murenge wa Murambi ahatashywe ibindi bikorwa byihagazeho birimo Umurenge SACCO ya Murambi iri mu kagari ka Shyembe, ifite inyubako iteye amabengeza haba inyuma ndetse n’imbere.
Abayobozi nabo ubwabo wabonaga ko ibateye ubwuzu, cyane ko yubatswe n’umusanzu w’abanyamuryango ubwabo nta deni rya banki bafashe nk’uko byemejwe na perezidante wayo Uwingabire Immaculée.
Yuzuye ko itwaye miliyoni 18, ikaba ifite abanyamuryango 3484, bafite ubwizigame bwa miliyoni hafi 77 naho umutungo bwite wa SACCO ni miliyoni zisaga 28. SACCO kandi imaze gutanga inguzanyo zisaga miliyoni 100, izimaze kwishyurwa zirenze miliyoni 60.

Muri Murambi hanatashywe ibyumba bitandatu by’amashuli y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12, n’inzu ya mwarimu ku rwunge rw’amashuli rwa Muhororo bahaye izina rya ‘Intore Clever School’. Byose hamwe bihagaze miliyoni zisaga 60 z’amanyarwanda.
Nyuma yo gutaha ibyo byumba, bahaye umwanya umwe mu banyeshuli bahiga agaragaza ibyishimo yatewe n’icyo gikorwa agira ati : « Turashima Leta y’ubumwe kuko yateje imbere uburezi none injiji zikaba zimaze kugabanuka cyane mu gihugu cyacu ».
Uwavuze mu izina ry’ababyeyi uhafite abana batatu bahiga yavuze ko iryo shuli rimufatiye runini kuko abana be batakigorwa bajya kwiga kure. Yagize n’ubutumwa ageza ku muyobozi w’akarere ka Karongi amusaba ko azabumugereza ku Mukuru w’igihugu Kagame Paul.
Uwo musaza yagize ati: « Turabuzi ko ibi byose tubigezeho kubera ubuyobozi bwiza bwa Perezida w’u Rwanda Paul Kagame. Ugende umutubwirire uti dore manda ya kabili igiye kurangira, turacyagukeneye no muri manda ya gatatu kugira ngo ibyo twagezeho bitazasubira inyuma ».
Umuyobozi w’akarere ka Karongi yamwemereye kuzasohoza ubwo butumwa hanyuma aboneraho no guhanura abana biga muri icyo kigo ababwira ko bagize amahirwa yo kuvukira mu buyobozi bwiza buha agaciro uburezi, bityo abasaba kutazapfusha ubusa ayo mahirwe benshi batagize mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Ibikorwa byatashywe ku musozo ni inzu y’indembe y’ibitaro bya Kirinda ariko batabashije guhita bavuga agaciro kayo mu mafaranga, n’ubwo bigaragara ko ari ibitaro byo mu rwego rwo hejuru.

Umuganga Mukuru w’ibitaro bya Kirinda, Dr Iyakaremye Thomas, yavuze ko bizatangira gukorerwamo ku itariki 01/07/2013 bamaze gushyiramo ibikoresho byose bikenewe.
Hepfo y’ibitaro gato naho harimo kubakwa ikibuga mberabyombi cyo mu rwego rwo hejuru. Rwiyemezamirimo urimo kubakisha icyo kibuga avuga ko mu gihugu hari ibibuga nka cyo bibili gusa, kimwe kiri ku nzu y’urubyiruko ya Kimisagara mu mujyi wa Kigali, ikindi kiri kuri seminari ntoya ya Kabgayi.
Imirimo yo kucyubaka igeze kure, ku buryo nko mu byumweru bibili gishobora gutahwa. Icyo kibuga kizajya gikinirwaho basketball, volleyball ndetse na tennis, imyaka y’uburambe bwacyo iri hagati ya 40 na 50 nk’uko byemejwe n’urimo kucyubaka.
Gasana Marcellin
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
kwesa imihigo niyo nshingano n’abayobozi bose duhereye ku bayobozi bibanze tukagera ku bayobozi bo hejuru mu gihugu.