Karongi: MIDIMAR yatangije igikorwa cy’umuganda mu nkambi z’impunzi
Minisiteri y’imicungire y’Ibiza n’Impunzi (MIDIMAR) yatangije igikorwa cy’umuganda mu nkambi z’impunzi mu rwego rwo kuzifasha kubugabunga aho ziri no gukora bimwe mu bikorwa byazifasha kwiteza imbere.
Nyuma y’igikorwa cy’umuganda wo gutera ibiti mu nkambi ya Kiziba mu karere ka Karongi wabaye kuwa 28/11/2014, aho bateye ibiti birenga ibihumbi 13500 mu nkengero z’Inkambi, Minisitiri wa MIDIMAR, Séraphine Mukantabana, yababwiye ko gutangiza umuganda mu nkambi z’impunzi ari mu rwego rwo kubafasha kuzamura imibereho yabo no kubahiriza amategeko ya Leta.
Yagize ati “Turabibutsa ko mugomba gukurikiza amategeko ya Leta y’u Rwanda! Uyu muganda na wo ni kimwe mu mategeko mugomba kubahiriza”.

Kayagwe Jacques, Perezida w’Impunzi zo mu Nkambi ya Kiziba, avuga ko bishimiye iki gikorwa cyo gutangiza umuganda ku mpunzi zo mu nkambi yabo kuko ngo biri mu nyungu zabo.
Yerekana imisozi ikikije inkambi harimo n’aho bateye ibiti, yagize ati “Iyi misozi mureba yose yari yuzuye ibiti nitwe twabitemye tubyubakisha ibindi tubicana! Turabizeza ko uyu muganda tuzajya tuwukora tukongera kuyiteraho ibiti”.
Umuyobozi w’Akarere ka Karongi Wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Mukabalisa Simbi Dative, yashimiye izo mpunzi ubushake zigaragaza mu kongera kubungabunga ibidukikije by’aho ziba haba mu nkambi rwagati ndetse no mu nkengero, cyakora ariko asaba izo mpunzi kudakomeza kwishinja kuba zaratemye amashyamba akikije inkambi zirimo kuko ngo byari mu buryo bwo kwirwanaho.
Yagize ati “Nimukwiye gukomeza kwibaraho icyaha kuko nta cyaha mwakoze. Nta kundi mwari kubigenza kuko mwagombaga kubaho.”

Yanababwiye ko Leta y’u Rwanda nta cyaha ibabaraho bityo bakaba bagombye gutuza bakumva ko nta kibazo kirimo ahubwo bagaharanira gutera ibindi biti.
Igikorwa cyo gutangiza ibikorwa by’umuganda mu nkambi z’impunzi cyatangirijwe mu Nkambi ya Kiziba mu Karere ka Karongi ku rwego rw’igihugu ariko kikaba cyanakozwe mu nkambi zose z’impunzi. Guhera uyu munsi impunzi na zo zigomba kujya zikora umuganda ngaruka kwezi nk’abandi baturarwanda bose.
Niyonzima Oswald
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|