Karongi: Koperative Ubumwe Bwishyura ngo yambuye abubatsi

Bamwe mu bakozi bakoze ku nzu y’ubucuruzi ya Koperative Ubumwe Bwishyura iri mu mujyi wa Karongi baravuga ko bamaze imyaka ibili bishyuza amafaranga bakoreye ariko ubuyobozi bwa Koperative ngo ntibushaka kubishyura.

Mu bishyuza amafaranga yabo harimo uwitwa Nsengiyumva Felicien ukora umwuga wo gusudira. Avuga ko iyo koperative imurimo 250.000FRW kandi ibyuma yakoresheje nawe ngo yabyikopesheje i Kigali, none ngo ba nyirabyo bari hafi kujya kumurega kuko bamufashe nk’umwambuzi.

Undi ni uwitwa Buhendo Jean Claude, ukora iby’amashanyarazi. Nawe amaze imyaka ibili ategereje kwishyurwa 95.000FRW ariko amaso ngo yaheze mu kirere.

Inyubako ya Koperative Ubumwe Bwishyura ubwo yubakwaga muri 2011.
Inyubako ya Koperative Ubumwe Bwishyura ubwo yubakwaga muri 2011.

Uwitwa Ruhongeka Augustin we yasize amarangi kuri iyo nzu yose kandi yakoresheje abandi bakozi ba nyakabyizi, ku buryo nawe ngo bamurembeje bamwishyuza.

Ruhongeka avuga ko bagombye no kwiyambaza ubuyobozi bw’umurenge wa Bwishyura, bavuga n’ikibazo cyabo kuri Radio Rwanda ubwo yazaga mu turere twa Karongi na Rutsiro, ariko biba iby’ubusa.

Ba nyiri koperative bavuga ko nta mafaranga bafite, ngo na miliyon icyenda bari bamaze igihe baburana n’umushoramari ufite hoteli yitwa Best Western Eco Hotel ikorera muri iyo nyubako, yaje kuzibishyura nabo bahita bazishyura banki.

Ruhongeka (uwasize amarangi), avuga ko ibibazo bya koperative na banki bitabareba, kuko bo bakoze akazi bagomba kwishyurirwa. We asanga Koperative Ubumwe Bwishyura nta bushake bwo kwishyura ifite, na cyane ko imiryango y’inzu yose yinjiza buri kwezi.

Inyubako ya Koperative Ubumwe Bwishyura yuzuye muri 2012.
Inyubako ya Koperative Ubumwe Bwishyura yuzuye muri 2012.

Kigali Today yagerageje gushakisha perezida wa Koperative witwa Habyarimana Samuel ngo yisobanure kuri iki kibazo ariko ntiyaboneka no kuri telefone.

Ari ubuyobozi bw’umurenge wa Bwishyura, ari n’ubw’akarere ka Karongi nabwo busa n’ubwabuze icyo bubikoraho kuko hashize igihe bagejejweho iki kibazo.

Inyubako ya Koperative Ubumwe Bwishyura imaze imyaka ibili yuzuye. Imiryango yayo yose ikorerwamo ubucuruzi butandukanye, harimo hoteli, alimantasiyo, na agence itwara abantu yitwa Impala. Umuryango wishyura make nturi hasi y’ibihumbi 100, kandi ayo koperative irimo bari bagabo ntarenze ibihumbi 500.

Gasana Marcellin

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka