Karongi: Komisiyo y’Amatora yashizeho urwego rushinzwe imyitwarire y’abakorerabushake bayo
Mu rwego rwo kurushaho kunoza umurimo w’ubukorerabushake mu matora no gutangira gutegura ibikorwa by’amatora bizaba hagati y’umwaka wa 2016 na 2019, Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yashyizeho abashinzwe imyitwarire n’imibireho myiza by’abakorerabushake bayo.
Komisiyo y’amatora yashyizeho uru rwego mu rwego rwo gukebura abakorerabushake bayo no kubafasha kubona imibereho myiza kugira ngo bashobore kuzuza neza inshingano zabo; nk’uko bisobanurwa na Gakwisi Leonidans, Umuhuzabikorwa wa Komisiyo y’Amatora mu turere twa Rutsiro na Karongi mu nama yabaye tariki 12/01/2015.
Agira ati “Komisiyo yatekereje kuri komite y’imyitwarire n’imibereho myiza kugira ngo turusheho kubakangura no kubafasha kwibumbira hamwe bakagira imibereho myiza kuko iyo umuntu abayeho neza akora n’akazi ke neza”.

Naho Ntakirutimana Joseph umwe mu batorewe kuyobora iyi Komite y’Imyitwarire n’Imiberho Myiza y’Abakorerabushake ba Komisiyo y’Amatora avuga ko uru rwego ruziye igihe kuko abakorerabushake b’amatora bagomba kugira imyitwarire yihariye.
Yagize ati “Uru rwego rwari rukeneye kujyaho mu by’ukuri kuko abakorerabushake bagomba kwitwara bigenwa n’amategeko n’amabwiriza ya Komisiyo y’amatora.”
Ntakirutimana na we akomeza avuga ko bikwiye ko abakorerabushake bafashwa kugira imibereho myiza kugira ngo babe intangarugero aho batuye.

Biteganyijwe ko mu mwaka wa 2016 hazaba amatora y’abayobozi b’inzego z’ibanze, mu 2017 hakaba aya Perezida wa Repubulika mu gihe muri 2018 hagatorwa abadepite naho muri 2019 hakaba amatora y’abasenateri.
Niyonzima Oswald
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
iyi komisiyo ni nziza kandi izagira akamaro cyane kuko abakoranabushake ba komisiyo y’amatora bakwiye kuba inyangamugayo kandi ibi bigakurikiranywa
kugenzurana hagati y’abakozi runaka maze bakanahwiturana iyo bibaye ngombwa ni ingenzi kuko usanga bituma amakosa akorwa abonerwa igisubizo kimwe no gukumira ayataraba maze akazi kagakomeza kugenda neza