Karongi: Komisiyo y’abadepite yashimye imikorere y’Umushinga w’Uburobyi
Komisiyo ishinzwe ubukungu n’ubucuruzi mu Nteko Ishingamategeko y’u Rwanda umutwe w’abadepite iratangaza ko umushinga w’uburyobyi mu karere ka Karongi ukora neza kandi ukazanira inyungu abaturage n’ubwo ngo hari ingorane ufite zijyanye n’imiterere y’aho bakorera.
Nyuma yo gusura no gusobanurirwa imikorere y’Umushinga w’Uburobyi bw’isambaza mu karere ka Karongi (Projet Pêche Kibuye), tariki 06/01/2014, abagize komisiyo y’ubukungu n’ubucuruzi mu Nteko Ishingamategeko umutwe w’abadepite, bavuze ko banyuzwe n’uburyo uwo mushinga ukora, nyuma y’aho weguriwe abikorera mu 2009.
Depite Mukakarangwa Colotilde wari uyoboye iyo komisiyo akaba n’umuyobozi wayo wungirije, yatangarije Kigali Today ko banyuzwe n’uburyo uwo mushinga ukora n’ubwo ngo atari 100%.

Mukakarangwa ati : « Muri rusange twasanze baragerageje kubahiriza amasezerano bagiranye na Leta, twasanze umushinga ukorana n’abaturage bibumbiye mu makoperative umunani kandi bakorana n’abakora uburobyi basaga 600, ibi rero byatumye ubuzima bw’abaturage buzamuka kuko n’umusaruro wiyongereye, ikindi kandi twasanze barubahirije ibyo bari basabwe byo gutunganya umusaruro ukagezwa ku baturage umeze neza kuko baguze imodoka ifite icyuma gikonjesha ».
Ibindi byanyuze komisiyo ni ukuba umushinga udashyiraho ibiciro wonyine ahubwo ukorana inama na komisiyo y’abahagarariye abarobyi n’abaturage bakumvikana ku giciro kandi kigashyirwaho hakurikijwe uko umusaruro uhagaze.
Nubwo ariko komisiyo yasanze hari ibyubahirijwe n’umushinga w’uburobyi wa Karongi, ngo hari n’imbogamizi bagejejweho zituma akazi kabo katagenda neza uko byifuzwa. Izo mbogamizi ngo ni ukuba inyubako z’umushinga zitubatse hanze ya metero 50 uvuye ku nkengero z’ikivu nk’uko bisabwa n’amabwiriza yo kurengera ibidukikije.
Ibi rero ngo bituma nta bigo by’imari cyangwa amabanki ashobora kubaha inguzanyo kuko umushinga nawo udashobora guhabwa icyangombwa cya burundu cy’umutungo w’ubutaka kandi inyubako zabo ziri aho zitagomba kuba.

Gusa ngo amahirwe bafite nk’uko byemezwa na depite Mukakarangwa wari uyoboye komisiyo, ni uko inyubako z’umushinga zubatswe mbere y’uko itegeko risaba kubaka hanze ya metero 50 uvuye ku migezi cyangwa ku biyaga rishyirwaho.
Kuri icyo kibazo, umuhuzabikorwa w’umushinga w’uburobyi wa Kibuye, Sibomana Jean Bosco, avuga ko bakeneye ubuvugizi bw’intumwa za rubanda kugira ngo itegeko ribe ryahindurwa cyangwa hashyirweho andi mabwiriza yihariye areba ibigo bimwe na bimwe bya Leta byeguriwe abikorera kugira ngo bijye bibasha guhabwa inguzanyo.
Komisiyo y’abadepite yakomereje uruzinduko rwayo ku ruganda rw’icyayi rwa Gisovu, nyuma berekeze mu karere ka Rusizi.
Gasana Marcellin
Ibitekerezo ( 7 )
Ohereza igitekerezo
|
ibi ni byiza ntako bisa kuko nabarobyi ubwabo bitangira ubuhamya ko hari aho bimaze kubajyeza ariko reka mbisabire nibongere umusaruro kuburyo ni i Kigali muzajya mudasagurira.
Turabishimiye cyane, kuba mwaradusuye mukadutera n’inkunga..Imana ibahe umugisha..
mukomereze aho ibyiza biri imbere , kandi twishira uburyo abayobozi bamanuka bakadusanga mu byaro n’ahandi dukorera nukareba imishinga yacu..
Muri abantu b’ababagabo cyane.umushinga wanyu ufitiye akamaro yaba mwebwe ndetse n’abaturage bbahaturiye, n’abanyarwanda muri rusange..
mu minsi yashize numvaga bavuga ko harimo utubazo ariko buriya ibwo intumwa za rubanda zagiyeyo buriya biraza gukemuka kandi
erega mu rwanda hari ikintu cyagakwiye kudushiramo , kunena umurimo, nukwirinda kureba ngo runaka ako iki kandi ntacyo andusha. ibi nibiranigra ukumva ko, umuntu akumvako ikintu akoraaricyo kizamuzamura akagishyiraho umutima akumva ko aricyo kizazamura umuryango we kikazamura umuryango we, abana bakiga bivuye muburobyi bwe, akaba PROUD OF WHAT U DO
ibi ni sawa kabisa, kuba aba barobyi barerekanye ko bageze ku rugero rushimishije , ibi biragaragaza ko burya buri kintu kitaweho cyakiza nyiracyo. gusa izo mbogamizi zerekanywe zikorerwe ubuvugiz maze nazo zikemuke vuba