Karongi: Ingo n’ibindi bikorwa birenga 5,000 byahawe amashanyarazi

Ingo 5,498 ziri mu Mirenge ya Mubuga, Bwishyura na Gishyita mu Karere ka Karongi zahawe amashanyarazi uhereye mu kwezi kwa karindwi 2020 kugeza mu mpera z’uku kwezi k’Ukwakira 2021. Mu bahawe amashanyarazi harimo n’inganda zikomeye, amashuri ndetse n’amasoko ya kijyambere muri iyi Mirenge itatu ya Karongi.

Dusengimana Damien, umuyobozi w’ishami rya REG mu Karere ka Karongi avuga ko kugeza ubu bamaze kugeza amashanyarazi ku ngo nyinshi muri iyi Mirenge itatu byahise bizamura imibare y’abafite amashanyarazi muri Karongi, aho kugeza ubu ijanisha ryerekana ko ingo 58% zimaze kuyabona muri aka Karere, harimo ingo 14% zifite amashanyarazi afatiye ku mirasire y’izuba na 44% zifite amashanyarazi afatiye ku muyoboro mugari.

Dusengimana akomeza avuga ko bakunze kugorwa cyane n’imiterere y’aka karere gafite imisozi ihanamye ndetse n’ingo hamwe na hamwe zitatanye, bigatuma kugeza amashanyarazi kuri bose bigorana ariko baremeza ko mu mwaka wa 2024 amashanyarazi azaba ari mu ngo zose za Karongi 100%.

Bimwe mu bikorwaremezo by’ibanze muri iyi Mirenge byabonye amashanyarazi, harimo uruganda rukora ubwato rwitwa AFRINEST ENGINEERING ruherereye mu Murenge wa Bwishyura, Ikigo cy’amashuri abanza n’ayisumbuye (12years basic education) giherereye muri uyu Murenge wa Mubuga, ndetse n’amasoko ya kijyambere.

Abamaze kuyahabwa bagaragaza iterambere bagezeho

Calvin Omondi Oriare ni Umuyobozi ushinzwe ibijyanye n’amashanyarazi muri iyi kompanyi ikora ubwato yitwa Afrinest Engineering ikorera mu Murenge wa Mubuga ku nkombe y’ikiyaga cya Kivu.

Kompanyi ikora ubwato na yo yahawe amashanyarazi
Kompanyi ikora ubwato na yo yahawe amashanyarazi

Omondi avuga ko batangiye iyi company yabo akazi kagoranye cyane kuko batangiye gukorera hano muri uyu Murenge wa Bwishyura nta mashanyarazi bagira, kandi ibikorwa byabo byinshi birimo gukora ubwato, gusana ubwato n’ibindi bikenera amashanyarazi.

Yagize ati “Mu by’ukuri ndashimira REG kuba yaraduhaye amashanyarazi. Dutangira uyu mushinga byari bigoye kuko byadusaba gukoresha “Generator” kandi igatwara amafranga menshi cyane, ariko kubera ko uyu mushinga ari umwihariko mu Rwanda, Nyakubahwa Minisitiri w’Ibikorwaremezo yaradusuye abona umushinga ni mwiza, ahita asaba ko kuduha amashanyarazi byakwihutishwa, twahise tuyabona mu gihe kitarenze icyumweru kimwe. Mu by’ukuri ubu turakora neza kandi serivisi zacu turi kuziba abatugana nta mbogamizi.”

Murekatete Marie Louise ni umucungamutungo w’ishuri rya Groupe Scolaire Mweya riherereye mu Murenge wa Mubuga muri aka Karere ka Karongi, iri shuri naryo rikaba rimaze amezi 3 gusa ribonye amashanyarazi.

Iki kigo cy'amashuri na cyo cyahawe amashanyarazi
Iki kigo cy’amashuri na cyo cyahawe amashanyarazi

Murekatete avuga ko mbere y’uko babona amashanyarazi akazi kabagoraga cyane cyane gufotoza impapuro z’abanyenshuri zirimo n’ibizamini n’indangamanota, gutegura raporo, gusubirishamo abanyenshuri amasomo ya nijoro, ariko byose ubu byakemutse aho baboneye amashanyarazi.

Murekatete akomeza avuga ko bakoreshaga nk’amafranga ibihumbi birenga Magana atanu (500,000 Rwf) bajya gufotoza impapuro n’izindi serivisi bakenera zijyanye n’amashanyarazi, ariko ubu bakoresha amafranga atagera ku bihumbi ijana (100,000 Rwf) kandi izo serivisi bazifitiye.

Dusura Umurenge wa Gishyita na Mubuga twahasanze amasoko ya kijyambere 3 harimo n’agakiriro. Ayo masoko nayo nta muriro yagiraga bawubonye vuba.

Niyomugabo Edmond ni umwe mu babaji bakorera mu Gakiriro gaherereye mu Mudugudu wa Rwamiko, Akagrli ka Byaruhanga mu Murenge wa Mubuga.

Amashanyarazi yorohereje abakorera muri aka gakiriro
Amashanyarazi yorohereje abakorera muri aka gakiriro

Avuga ko amashanyarazi yabafashije cyane kunoza ibyo bakora bituma n’isoko ryabo riba rigari babona abakiriya benshi.

Imibare igaragaza ko mu Rwanda, ingo zifite amashanyarazi muri rusange zisaga 66,8% harimo izikoresha afatiye ku muyoboro mugari n’izikoresha ayiganjemo akomoka ku mirasire y’izuba adafatiye ku muyoboro mugari.

Leta y’u Rwanda yihaye intego ko mu mwaka wa 2024 ingo zose zituye u Rwanda zizaba zifite amashanyarazi 100% harimo ingo 52% zizaba zifite amashanyarazi afatiye ku muyoboro mugari na 48% zizaba zifite amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba.

Ni inkuru dukesha Sosiyete y’u Rwanda Ishinzwe Ingufu (REG)

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka