Karongi: Ingendo zabaye ikibazo kubera Capital Express itakoze

Nyuma y’itabaruka ry’umubyeyi wa nyiri kampani ya Capital Express itwara abagenzi mu muhanda Kigali-Karongi, kuri uyu wa 15/11/2013 mu mujyi wa Karongi hari ikibazo cy’ibura ry’imodoka kubera ko abakozi ba Capital bose bagiye gutabara umukoresha wabo.

Kampani yitwa Impala ni yo irimo gukora yonyine ariko nayo irasa n’iyarenzwe n’ikibazo kuko abagenzi ni uruvunganzoka, bamwe babuze amatike, abandi barabyigana bayashaka.

Umwanya urimo urabona umugabo ugasiba undi na cyane ko turi mu mpera z’icyumweru abantu benshi bataha mu ngo zabo.

Gasana Marcellin

Ibitekerezo   ( 1 )

nta kundi byagenda uwo mubyeyi wa nyiri capital Imana imwakire mu bayo, kandi abagenzi ni ukwihangana umunsi umwe wo ku wagatanu ntiwatuma babbara cyane kubera kudatwarwa habaye ibyago. murakoze

munyaneza innocent yanditse ku itariki ya: 16-11-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka