Karongi: Imodoka ya Ritco irahiye irakongoka
Imodoka y’Ikigo gitwara abagenzi cya Ritco, mu masaha ya saa kumi n’ebyiri kuri uyu wa Kane tariki 16 Kamena 2022, yahiriye i Karongi irakongoka, ubwo yavaga i Kigali igana i Karongi, yahiriye mu Murenge wa Rubengera.
Charles Twagiramungu, umuyobozi wa Radio Isangano ikorera mu Karere ka Karongi wabonye iyo mpanuka iba, yabwiye Kigali Today ko imodoka yavaga i Kigali, yahagarara igatangira kugurumana.
Twagiramungu avuga ko imodoka yakomeje gushya ariko nta muntu wahiriyemo uretse imizigo imwe yarimo.
Yagize ati "Imodoka yarimo imanuka, ihagaze itangira kugurumana, abantu bavugije induru ariko basohokamo ndetse bashoboye gusohora imizigo imwe yabo. Twagerageje gutabara na kizimyamuriro dufite ntibyagira icyo bitanga."
Twagiramungu avuga ko uretse imodoka ya Ritco yahiye n’imizigo imwe yarimo, nta zindi ngaruka byateye.
Ati "Byabaye amahirwe, ubusanzwe hahagarara izindi modoka ariko yari ihagaze yonyine."
Kigali Today yageraheje kuvugana n’ubuyobozi bwa Polisi, ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda ntibyakunda ntibyakunda.
Ibitekerezo ( 5 )
Ohereza igitekerezo
|
Pole sana Ritco! Gusa Imana ishimwe ko ntawahaburiye ubuzima.
Igikuru ni ubuzima naho ibintu nibishakwa, Imana ishimwe kuko ntamuntu wahiriyemo kandi dusengere banyiri Ritco Imana ibashumbushe indi modoka.
None ubwo iyo modoka ko yo ifite insurance izishyurwa, nabagenzi imizigo yabo yahiriye muriyo modoka bazishyurwa cg bazahomba?
Icyangombwa simizigo icyambere nubuzima Ariko bareba buryoki babafasha
Imanishimwe kuba ntawahaburiye ubuzima nanone twihanganishije ritico