Karongi: Imiryango 40 ituye mu mudugudu wa Rugabano ikeneye ubwiherero

Imiryango igera kuri 40 ituye mu mudugudu w’ikitegererezo wa Rugabano mu Karere ka Karongi, ntifite ubwiherero kuko ubu bifashisha ubw’abaturanyi babo, bagasaba ko babwubakirwa kuko bibabangamiye.

Umudugudu wa Rugabano
Umudugudu wa Rugabano

Aya makuru yemezwa n’Umuyobozi w’Akarere ka Karongi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukase Valentine, uvuga ko iyo miryango ubwiherero yakoreshaga bwazibye, bakaba bajya mu bwa bagenzi babo batuye muri uyu mudugudu.

Ati “Ubundi ubwo bwihererero bwubakwa hateganyijwe ko umwanda uzajya ujya mu cyobo bigakorwamo Biogaz, nyuma amatiyo yaje kuziba bituma ubwo byiherero butongera gukoreshwa”.

Mukase avuga ko bagiye gushaka ingengo y’Imari ubwo bwiherero bugatungwanywa kandi vuba.

Bamwe mu batujwe mu mudugudu w’ikitegererezo wa Rugabano, bavuga ko bibagora kubona aho biherera kubera ko ubwiherero bubakiwe bwazibye.

Muri 2018 nibwo aba baturage batujwe muri uyu mudugudu, bahabwa inzu zifite ibikoni n’ubwiherero, Abenshi muri bo biogaz bahawe ntizigeze zikora.

Umudugudu wa Rugabano utuwe n’abaturage biganjemo abatishoboye kuko abaturage batandatu gusa ari bo bakorera Leta, abandi baba muri uwo mudugudu bakaba badafite imirima yo guhinga.

Perezida Kagame ubwo aheruka gusura Akarere ka Karongi, yanenze abayobozi kubera abatuye muri uwo mudugudu wa Rugabano badafashwa kugira imibereho myiza.

Visi meya Mukase avuga ko barimo bakora ibishoboka byose kugira ngo abatuye mu yindi midugudu harebwe uko babayeho, kugira ngo abafite ibibazo bishakirwe ibisubizo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka