Karongi: Ikibazo cy’ubutaka bwa Leta butazwi cyateje ubujura budasanzwe
Mu karere ka Karongi haravugwa ikibazo cy’abantu bigarurira ubutaka bwa Leta bakoresheje uburiganya bushingiye ku kuba hari ubutaka bwa Leta butazwi.
Nk’uko bisobanurwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gishyita, Gashana Saiba, ngo mu kagari ka Nyabitare ahahoze ari muri segiteri ya Murangara, hari abagabo babili bagiye inama bashinga urubanza bombi biyitirira ko ari ba nyiri ubutaka bwari ubwa Leta ariko butigeze bubarurwa.
Ubwo butaka bwari bunateyeho ikawa, ariko butagira nyirabwo uzwi, hanyuma abo bantu batavugwa amazina ngo bumvikana guhimba amakimbirane umwe avuga ko ari ubwe, undi nawe akavuga ko ari ubwe, hanyuma umwe akajya kurega undi, utsinze undi bakagabana wa mutungo utari uwabo.
Nubwo ubuyobozi bw’umurenge wa Gishyita butavuga inzira byaciyemo, ngo umwe muri abo bagabo baburanaga bigiza nkana yaje gutsindira ubwo butaka hanyuma baragenda baragabana.

Impamvu ubuyobozi butabashaga kumenya imvo n’imvano y’ubwo buriganya, ni impinduka zagiye zibaho mu buyobozi nyuma ya 1994, ndetse bimwe mu byangombwa by’imitungo y’ubutaka n’amashyamba bikaburirwa irengero, bityo ba rusahurira mu nduru bakabyuriraho bashaka gusahura Leta.
Ikibazo nk’icyo kandi ngo cyanagaragaye mu murenge wa Rwankuba. Umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere mu karere ka Karongi, Hakizimana Sebastien, yasabye umuyobozi w’umurenge wa Gishyita gukora raporo bidatinze agira ati:
“Icyo ni ikibazo kirenze ukwemera, kubona abantu batinyuka gukora bene ubwo buriganya bw’ubujura ntihagire umenya uko byagenze”.
Hakizimana yanasabye urwego rushinzwe ibidukikije harimo ubutaka n’amashyamba mu karere ka Karongi kugira vuba bagakora raporo inononsoye igaragaza aho ubutaka n’amashyamba bya Leta biherereye, ari ibyabaruwe n’ibitabaruye, ndetse n’iby’abaturage bifite abo byanditseho n’ibidafite abo byanditseho.
Gasana Marcellin
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Muri iki kibazo hakenewe iperereza ryimbitse,nibigaragara ko bariya bagabo bigijije nkana bari bagambiriye kwigarurira ubutaka bwa leta bazaryozwe icyaha cyo kwiba umutungo wa leta