Karongi: Ikibazo cy’ibiribwa bike mu karere cyatumye impunzi zidahabwa amafaranga

Gahunda yo guha impunzi amafaranga zikajya zirwanaho aho gukomeza kuziha ibiribwa ntizakorwa mu Nkambi ya Kiziba ahubwo impunzi ziyirimo zizakomeza guhabwa ibiribwa kuko ngo bigagaragara ko hari ikibazo cy’ibiribwa mu Karere ka Karongi.

Iki cyemezo cyatangajwe tariki 28/11/2014 nyuma y’inama impunzi zagiranye na Minisiteri y’Imicungire y’Ibiza n’Impunzi (MIDIMAR), Akarere ka Karongi ndetse n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR).

Minisitiri muri MIDIMAR, Mukantabana Séraphine, avuga ko Akarere ka Karongi kabagejejeho impungenge ko isoko ry’ibiribwa rishobora kuba ritoya muri ako karere noneho ibiciro by’ibiribwa bikazamuka bigatuma amafaranga baba bahaye impunzi aba makeya kubera ibiciro by’ibiribwa ku isoko.

Akarere ngo kasabye MIDIMAR na UNHCR kuba bakomeje kugaburira izo mpunzi zo mu Nkambi ya Kiziba mu gihe bagikora inyigo yo kureba uko byakorwa ntibitere ikibazo.

Asobanurira impunzi uwo mwanzuro, Minisitiri Mukantabana Séraphine, agira ati “Nimube mwihanganye turebe imyanzuro y’abatekinisiye aho kugira ngo tubahe amafaranga azababane makeya kubera ibiciro ku isoko”.

Minisitiri wa MIDIMAR, Seraphine Mukantabana, asobanurira impunzi za Kiziba impamvu bazaba bakomeje kubafashisha ibiribwa aho kubaha amafaranga.
Minisitiri wa MIDIMAR, Seraphine Mukantabana, asobanurira impunzi za Kiziba impamvu bazaba bakomeje kubafashisha ibiribwa aho kubaha amafaranga.

Perezida w’Impunzi za Kiziba, Kayagwe Jacques, abaza icyo kibazo wabonaga impunzi zishaka cyane amafaranga kugira ngo zitangire kwirwanaho mu byo zikeneye, ariko zimaze kumva ibisobanuro minisitiri yatanze zabyakiriye neza n’amashyi y’urufaya.

Minisitiri Mukantabana yasobanuye ko ibi bikorwa mu nyungu z’izo mpunzi kandi ko inyigo y’uburyo bukuraho impungenge ku isoko ry’ibiribwa mu Karere ka Karongi nirangira na bo bazajya bahabwa amafaranga asimbura imfashanyo y’ibiribwa bakirwanaho nk’uko bigiye kujya bikorwa no ku zindi nkambi zose z’impunzi mu Rwanda.

Icyemezo cyo gusimbuza imfashanyo y’ibiribwa amafaranga ku mpunzi ziba mu nkambi mu Rwanda cyatangiye kumvikana mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2014.
Kugeza ubu impunzi zo mu Nkambi ya Kigeme mu Karere ka Nyamagabe n’iya Nyabiheke mu Karere ka Gatsibo zo byamaze kwemeza ko zigomba kujya zihabwa amafaranga zikishakira ibizitunga.

Niyonzima Oswald

Ibitekerezo   ( 1 )

Na Kigeme barebe niba batatanga ibiribwa kuko niba bibaye bike i Karongi simpamya ko byaba bihagije i Nyamagabe. Kugirango abahinzi beze, bihaze basagurire amasoko wongereyeho n’ibihumbi byinshi by’impunzi bitagira aho bihinga. Ibi bishobora guteza ibura ry’ibiribwa mu Karere, bike bibonetse bigahenda cyane.

gatd yanditse ku itariki ya: 1-12-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka