Karongi: Hegitari zirenga 20 z’amashyamba zibasiwe n’inkongi

Amashyamba yo ku misozi yo mu Mirenge ya Rwankuba, Gitesi na Bwishyura mu Karere ka Karongi yibasiwe n’inkongi y’umuriro.

Amashyamba yibasiwe n'inkongi
Amashyamba yibasiwe n’inkongi

Kuzimya uyu muriro byagoranye kubera ko hifashishwaga amaboko y’abantu gusa, bawuzimishaga amashami y’ibiti ariko ku bufatanye bw’Ingabo, abaturage, Polisi n’abayobozi bo mu nzego z’ibanze babashije kuzimya iyi nkongi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bwishyura, Ayabagabo Faustin, yatangarije Kigali Today ko iyi nkongi hataramenyekana icyayiteye, ko inzego z’umutekano zigikora iperereza.

Gitifu Ayabagabo avuga ko kugeza ubu hatawe muri yombi umuturage umwe wari wagiye guhakura ubuki, bigakekwa ko umuriro yitwaje ariwo wateye inkongi, ariko hakanakekwa aborozi bashobora gutwika bashaka ko imvura nigwa hazamera ubwatsi bw’amatungo yabo.

Ati “Turakeka ko yaba yatewe n’abantu bashaka ko igihe imvura yaba iguye hahita hamera ubwatsi bw’amatungo”.

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Mukarutesi Vestine, yahamagariye abaturage kwirinda ibikorwa byo gutwika, kuko byangiza ibidukikije bikanahumanya ikirere.

Ati “Twagerageje gukurikirana abaturage bahaturiye, mu by’ukuri ntituramenya abateye iyi nkongi ariko twafashe ingamba zo gukomeza gucunga umutekano, kandi abantu bakirinda gutwika kuko byangiza ibidukikije ndetse bikangiza n’ibikorwa remezo”.

Meya Mukarutesi avuga ko hashyizweho abanyerondo benshi bacunga ko uyu muriro utakongera kwaka, asaba abaturage gukomeza umuco wo gutangira amakuru ku gihe, aho babonye ibikorwa nk’ibyo bakihutira kumenyesha inzego z’ubuyobizi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka