Karongi: Harashakishwa ukuri kwimbitse k’uko abaturage bumva gahunda ya “Ndi Umunyarwanda”

Mu Karere ka Karongi, muri iki cyumweru cy’ubumwe n’ubwiyunge bari mu biganiro bigamije kureba uko abaturage mu midugudu bumva gahunda ya “Ndi Umunyarwanda”, kugira ngo barebere hamwe ahakiri inzitizi n’icyakorwa kugira ngo Abanyarwanda barusheho kwiyumva nk’ Abanyarwanda aho kwirebera mu ndererwamo z’ibibatandukanya.

Dusingize Donatha, umwe mu bagize Komite ya Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge mu Karere ka Karongi, asaba abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge ko mu guhitamo abayobora ibiganiro bagomba kureba abashobora gufasha abaturage gutanga ibitekerezo neza kandi bisanzuye.

Inama nyunguranabitekerezo ku biganiro by'icyumweru cy'ubumwe n'ubwiyunge.
Inama nyunguranabitekerezo ku biganiro by’icyumweru cy’ubumwe n’ubwiyunge.

Agira ati “Rero nk’umuntu uyobora ibiganiro agomba kureba uburyo yumvikanisha neza ikibazo ku buryo abaturage basobanura neza uko bumvise iyi gahunda atari ukuvuga ko bayumvise neza kuko ashobora kugusubiza gutyo bikagarukira aho ngaho.”

Mukabalisa Simbi Dative, umuyobozi w’akarere ka Karongi wungurije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, avuga ko igikenewe cyane ari ukumva ahari ibibazo cyangwa se kuyumva ku buryo bunyuranye n’ubwo bigishijwe kugira ngo bazabone uko bakosora ibikwiye gukosorwa hashingiwe ku bitekerezo by’abaturage.

Agira ati “Birashoboka ko hari ibyagaragaye nk’ibibazo bikaba ari byo bizitira iyi gahunda. Ibyo ni byo bikenewe.”

Akomeza avuga ko habayeho kwinangira kuri bamwe ubwo iyi gahunda yigishwaga bityo bakaba bakeneye kumenya uko iyi gahunda yumvikanye mu Banyarwanda.

Agira ati “Inyigisho zakoreshejwe, amafilimi yakoreshejwe hari icyo byasigiye Abanyarwanda. Abanyarwanda, abaturage bacu imbogamizi barimo kubona muri gahunda ya “Ndi Umunyarwanda ni izihe zishingiye kuki?”

Akavuga ko ibizaturuka mu baturage ari byo abayobozi ku rwego rw’igihugu bazaheraho bakosora muri izo nyigisho noneho Abanyarwanda bakayumva kimwe bakayigira iyabo.

Mu karere ka Karongi, icyumweru cy’ubumwe n’ubwiyunge cyatangiye ku wa 11 Ugushyingo kikaba kizarangira ku wa 18 Ugushyingo 2014.

Niyonzima Oswald

Ibitekerezo   ( 1 )

ubucukumbukuzi bukorwe maze abaturage bakangurirwe iyi gahunda maze icengere mu baturage bayumve bayikorehe neza kuko ibafatiye runini

nyanza yanditse ku itariki ya: 15-11-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka