Karongi: Hakenewe ubufatanye n’izindi nzego ngo urubyiruko rugere ku byo rwiyemeje
Urubyiruko rwo mu Karere ka Karongi rurasaba ubufatanye n’izindi nzego kugira ngo imihigo rwihaye yo muri uyu mwaka wa 2014-2015 rushobore kuyesa 100%. Iyi mihigo y’urubyiruko rwa Karongi ngo isubiza ibibazo bizitira urubyiruko mu iterambere harimo ibyo mu bukungu, ubuzima, imibereho myiza, uburezi n’ikoranabuhanga.
Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko mu Karere ka Karongi, Ryumugabe Alphonse, mu gikorwa cyo guhiga ibyo biyemeje kugeraho imbere y’ubuyobozi bw’akarere kuwa 12/11/2014, yaragaragaje mu mirongo migari ibyo urubyiruko ruzakora muri uyu mwaka w’imihigo.
Muri ibyo bikorwa harimo ko urubyiruko rushobora gukora nk’ubukangurambaga mu rubyiruko, gukorera mu makoperative, kuremerana ndetse no guhanga amatsinda yo kubitsa no kugurizanya.
Cyakora ariko hagaragaramo n’ibindi bikorwa ubona bikeneye izindi mbaraga ziyongera ku z’urubyiruko. Aha twavuga nk’aho muri iyi mihigo bagaragaza ko bazubaka ibigo bitatu by’urubyiruko birimo aho urubyiruko ruzajya ruhererwa ubujyanama, aho ruzajya rwihugurira mu myuga ndetse n’aho bazajya barahurira ubwenge mu ikoranabuhanga.
Iyi niyo mpamvu, Ryumugabe yasabye bari baje gukurikirana iyo mihigo bari biganjemo abanyamadini, imiryango idashamikiye kuri Leta ndetse n’ubuyobozi bw’akarere kugira uruhare mu gufasha urubyiruko kwesa imihigo nk’iyo ikeneye andi maboko.

Bamwe mu bari baje gukurikira imihigo y’urubyiruko na bo bemeza ko hakenewe izindi mbaraga n’ubufatanye kugira ngo ibikorwa byose urubyiruko rwahize ruzabashe kubigeraho.
Umwe muri bo yibukije urubyiruko ko kugira ngo rushabore kwesa iyo mihigo, hafi ya bose bashimye, hakenewe kwiyoroshya, kwihangana n’ubufatanye.
Agira ati “Ni ngombwa ko bahabaho uburyo bwo gukurikirana ibyo bikorwa tukareba niba nk’ayo makoperative y’urubyiruko twayafasha guhindura ibitekerezo cyangwa twatera inkunga igitekerezo uko cyakabaye.”
Umuyobozi w’Akarere ka Karongi Wungirije ushinzwe imari n’iterambere ry’Ubukungu, Hakizimana Sébastien, yizeza urubyiruko ko ubwo bufatanye buhari cyane cyane ko ibyo rwahize bisubiza byinshi mu bibazo bigaragara muri ako karere.
Yasabye abari bari aho buri wese kuzana umusanzu we kugira ngo uwo rubyiruko rwifashishwe mu buryo bufatika mu kubaka igihugu.
Yagize ati “Twibaze icyo twakora mu gufasha abantu gukira, mu gufasha abantu kugira ubuzima bwiza. Nka ba padiri na pasitoro mufite imbaraga zo guhamagara abantu insengero zikuzura ntawe mushyizeho agahato mujye mwibuka mugobekemo ubutumwa bwibutsa abantu cyane cyane urubyiruko ko bataza gusenga ntacyo batamiye”.
Akomeza abasaba kugira uruhare mu gutera inkunga urubyiruko no kurukangurira gukora rukava mu bukene.
Imihigo y’urubyiruko rw’Akarere ka Karongi yibanda mu bikorwa byo gufasha urubyiruko kubona akazi hahangwa imirimo mishya, kurwanya ibiyobyabwenge n’ibisindisha mu rubyiruko no kwita ku rubyiruko rwavuye iwawa kugira rushobore gukoresha ubumenyi rukuyeyo.
Niyonzima Oswald
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|