Karongi: Hakenewe amabati 1087 n’amategura 4950 kugira ngo abasenyewe n’imvura bafashwe gusakara

Icyegeranyo cyakozwe ku byangijwe n’imvura yaguye mu karere ka Karongi ku mugoroba wa tariki 08/10/2012 cyerekana ko hakenewe byibuze amabati 1087 n’amategura 4950 kugira ngo abaturage bafashwe kongera gusakara.

Utugari twa Nyarusazi na Gitarama mu murenge wa Bwishyura ni two twibasiwe cyane aho imvura ivanze n’umuyaga yasakambuye ibigo bibili by’amashuli abanza n’insengero ebyli za ADPR. Mu kagari ka Gasura ho amazu abili y’abaturage yarasenyutse kugera hasi. Muri utwo tugari twose imvura yangije amazu 18.

Usibye kwangiza amazu n’amashuli, iyo mvura yangije n’imyaka myinshi mu mirima, n’abana 11 barahungabana kubera inkuba zesaga bidasanzwe.

Utugari twa Gitarama, Nyarusazi na Gasura ni two twibasiwe cyane.
Utugari twa Gitarama, Nyarusazi na Gasura ni two twibasiwe cyane.

Akarere kakoze icyegeranyo cy’ibyangiritse kabishyikiriza Guverinoma y’u Rwanda kugira ngo batangire gushakirwa ubufasha; nk’uko Ndoli Ngarambe Christophe ushinzwe irangamimerere mu murenge wa Bwishyura abisobanura.

Kugeza tariki 09/10/2012, ku bana 11 bari bahuye n’ihungabana kubera inkuba, barindwi bari bamaze guhabwa ubufasha kwa muganga baranasezererwa; nk’uko Ndoli Ngarambe yakomeje abisobanura.

Gasana Marcellin

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka