Karongi: Habonetse imibiri y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Umuryango IBUKA uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, wavuze ko mu karere ka Karongi mu murenge wa Bwishyura habonetse imibiri 18 y’Abatutsi bishwe muri Jenoside.
Perezida wa IBUKA, Dr Gakwenzire Philbert, mu kiganiro yagiranye na Kigali Today yavuze ko iyi mibiri yabonetse tariki 5 Kanama 2024 ku nkombe z’ikiyaga cya Kivu ahahoze ishuri ry’Ubuhinzi n’Amashyamba, EAFO Nyamishaba.
Ati “ Hari umuntu watanze amakuru ko ahantu ko hari imyenda yabonye ahantu hari hateye igiti kikaza kurimbuka abayobozi bagiye basangamo iyo mibiri y’abiciwe muri iki kigo mu gihe cya Jenoside 1994.
Dr Gakwenzire avuga ko ishuri rya EAFO Nyamishaba mu gihe cya Jenoside ryahungiyemo Abatutsi benshi bahizeye ubuhingiro ariko ubuyobozi bwariho ndetse n’interahamwe bifatanyije n’abanyeshuri b’abahutu bigaga muri icyo kigo barabica.
Ati “ Hari muri Komini Gitesi hayoborwaga Karara na Perefe Kayishema hari harahungiye abanyeshuri bakomokaga mu Majyaruguru abo bose bakoze Jenoside icyo gihe ndetse harokotse mbarwa kubera ubwicanyi ndengakamere bwakorewe abatutsi bai bahahungiye”.
Dr Gakwenzire avuga ko hari abagiye barohwa mu kivu abandi bakabicira hirya no hino bagerageza guhunga.
Perezida wa IBUKA Dr Gakwenzire avuga ko barimo gukusanya amakuru kuri iyi mibiri yabonetse kugira ngo hamenyekane abo aribo ndetse niba ntawe mu miryango yabo warokotse.
Ati “ Icyo dusaba abaturage nu ubufatanye mu kumenya imyirondoro yabo kugira ngo bene bo bazabashe kuruhuka imitima igihe bazaba babashyinguye mu cyubahiro”.
Perezida wa Ibuka avuga ko mu mbago z’iri shuri ry’i Nyamishaba hari urwibutso ruruhukiyemo imibiri y’Abatutsi 3500 biciwe muri EAFO Nyamishaba no mu nkengero zayo.
Dr Gakwenzire avuga ko hakenewe ko abantu bazi ahari imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside batanga amakuru kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro.
Ati “ Nyuma y’aho inkiko Gacaca zisubikiye imirimo yazo usanga abantu baricecekeye ku buryo nuzi aho imibiri y’abazize Jenoside iri adatanga amakuru bigatuma hatabaho ubutabera bwuzuye ku barokotse ndetse n’iyo mibiri ntishyingurwe mu cyubahiro”.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|