Karongi: Gutinda kw’imanza z’abangije imitungo bibangamiye ubumwe n’ubwiyunge
Umuryango uharanira inyungu z’abacitse ku icumu rya Jenocide (IBUKA) mu karere ka Karongi uratangaza ko gutinda kw’imanza z’abangije imitungo ari imwe mu mpamvu zituma aka karere kataragera ku bumwe n’ubwiyunge 100%.
Mu karere ka Karongi hari imanza nyinshi za Gacaca z’abangije imitungo zaciwe, ariko irangiza rubanza rikaba ritarashyirwa mu bikorwa; hari n’ikibazo cy’abacitse ku icumu rya Jenoside batishoboye batarubakirwa amacumbi, n’abo amazu yabo yasenyutse kubera kubakwa huti huti. Ubu akarere ka Karongi kari ku gipimo cya 83% mu bumwe n’ubwiyunge.
Mu muhango wo gusoza icyumweru cyahariwe ubumwe n’ubwiyunge wabereye ku murenge wa Rubengera, uhagarariye IBUKA mu karere ka Karongi, Habarugira Isaac yavuze ko nubwo hari ibyagezweho bashima, ibyo bibazo byose bituma akarere ka Karongi kari ku gipimo cya 83% mu bumwe n’ubwiyunge.
Muri uwo muhango abaturage bakoze umuganda wo kubumba amatafari 647 yo kubakira igikoni mugenzi wabo uherutse gupfusha umugabo. Banamwubakiye ikiraro, babagara n’umurima w’ibishyimbo wa are 20 mu rwego rwo kumufata mu mugongo.

Kuri iki kibazo cy’imanza by’umwihariko IBUKA yasabye abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari gushyiramo akete kugira ngo habeho irangiza rubanza ryihuse.
Ntagozera Emmanuel ukuriye ihuriro ry’ubumwe n’ubwiyunge mu karere ka Karongi we yavuze ko hari n’ikindi kibazo gishingiye ku mibanire y’abantu, aho usanga ingo nyinshi zirimo amakimbirane ashingiye ku bantu bafite inshoreke.
Nubwo nta ngero zifatika yatanze, Ntagozera avuga ko iyo ingo zitabanye neza bituma umwe muri babandi babanye nabi ntacyo ashobora kumarira umuryango nyarwanda bityo n’ubwiyunge bukadindira.
Igitekerezo cyo gushyiraho icyumweru cyahariwe ubumwe n’ubwiyunge Leta y’u Rwanda yakigize mu 2006, itangira kugishyira mu bikorwa mu 2008. Ni ku nshuro ya gatanu kibaye, cyatangiye kuya 9 Ugushyingo gisozwa ku mugaragaro kuya 16 Ugushyingo. nsanganyamatsiko yagiraga iti: “Twiheshe Agaciro Dufatanya Kubaka Ejo Hazaza Heza.”
Gasana Marcellin
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|