Karongi: Gushyingura ababo bazize Jenoside ntibimara agahinda ariko biraruhura

Abacitse ku icumu bo mu kagari ka Gitarama mu murenge wa Bwishyura, akarere ka Karongi, baratangaza ko bumva baruhutse nyuma yo gushyingura mu cyubahiro ababo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

“Iyo umenye aho uwawe ari ukamushyingura, hari icyo bikugabanyiriza ku gahinda wari ufite ugapfa kumva uruhutse”; nk’uko byatangajwe n’ufite ababyeyi n’abavandimwe bashyinguwe tariki 29/03/2012.

Umuyobozi wa Karongi, Kayumba Bernard ashyira indabo ku mva rusange
Umuyobozi wa Karongi, Kayumba Bernard ashyira indabo ku mva rusange

Imibiri isaga 40 yashyinguwe ku rwibutso rwa Jenoside rwubatse iruhande rwa Home Saint Jean nyuma y’igitambo cya misa yabereye ku Kiliziya yitiriwe Mutagatifu Pierre (Saint Pierre) iri mu nkengero z’umujyi wa Kibuye.

Kiliziya Saint Pierre n'urwibutso rwa Jenoside imbere yayo
Kiliziya Saint Pierre n’urwibutso rwa Jenoside imbere yayo

Iyo Kiliziya nayo ifite amateka mabi cyane mu gihe cya Jenoside kuko ubwo Abatutsi benshi bari bayihungiyemo bageragezaga kwirwanaho bakoresheje amabuye, maze abasirikare bafatanyije n’interahamwe bahagabye ibitero bakoresheje ibimodoka bya gisirikare n’ibibunda bya rutura basenya inkuta n’amadirishya, abarimo batagira ingano barahatikirira.

Abapfiriye muri iyo kiliziya nabo bashyinguye ku rwibutso rwubatse imbere yayo.

Amasengesho ya nyuma yo gushyingura
Amasengesho ya nyuma yo gushyingura

Imibiri yashyinguwe tariki 29/03/2012 ku rwibutso rwo kuri Home Saint Jean yagiye itabururwa mu duce dutandukanye mu kagari ka Gitarama, ubuyobozi bubanza kuyibika kugira ngo abafite ababo bacitse ku icumu bari hirya no hino haba mu Rwanda no hanze babanze baze bifatanye n’abandi gushyingura ababo mu cyubahiro.

Gushyingura byabanjirijwe n’ijoro ryo kubunamira ryabereye imbere ya Kiliziya yitiriwe Mutagatifu Pierre.

Ifoto y'urwibutso rw'abacitse ku icumu
Ifoto y’urwibutso rw’abacitse ku icumu

Gushyingura ziriya nzirakarengane mu cyubahiro byitabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo umuyobozi w’akarere ka Karongi, Kayumba Bernard, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Bwishyura, Niyonsaba Cyriaque, uw’akagari ka Gitarama, Iyakaremye Lazare , abayobozi b’ingabo, aba polisi, inshuti n’abavandimwe bafite ababo bazize Jenoside.

GASANA Marcellin

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka