Karongi: FPR-Inkotanyi yungutse abanyamuryango 36
Mu muhango wo gutangiza ibikorwa byo gutegura isabukuru y’imyaka 25 y’umuryango FPR-Inkotanyi mu Ntara y’i Burengerazuba, tariki 11/08/2012, mu karere ka Karongi harahiye abanyamuryango bashya 36.
Ibikorwa byo kwitegura isabukuru ya FPR-Inkotanyi mu karere ka Karongi byaranzwe n’imurikabikorwa bitandukanye abanyamuryango bagezeho muri iyi myaka ishize u Rwanda ruyobowe n’umuryango FPR-Inkotanyi.
Ibikorwa byamuritswe byiganjemo iby’ubuhinzi, ubworozi, serivisi z’ubuzima, ibikorwa remezo n’ibindi bigaragaza iterambere akarere kamaze kugeraho mu gihe gito ku ngoma ya FPR-Inkotanyi.
Nyuma y’uko abashyitsi bari bamaze kumurikirwa ibikorwa, abaturage bahawe umwanya, abifuza kuba abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi baza imbere y’abashyitsi maze 36 bahita barahizwa ku mugaragaro n’umuyobozi w’akarere, Kayumba Bernard, akaba n’umuyobozi wa FPR-Inkotanyi mu karere ka Karongi.
Umuhango wanabayemo gutanga ubuhamya bw’abaturage bavuga ibyo bagezeho babikesheje ubuyobozi bwa FPR-Inkotanyi na Kagame Paul uri ku isonga nk’umuyobozi mukuru w’umuryango akaba n’umukuru w’igihugu.

Bamwe muri abo batanze ubuhamya harimo umugabo bita Nzayisenga Evaliste bahimba Bikabyo ukora umwuga wo gufotora. Bikabyo avuga ko nta mahirwe yagize yo kugera mu ishuli ariko azi icyongereza kubera ko yagize amahirwe yo kwiga ikigoroba ku bw’umuryango RPF wamukuye ahabi ukamushyira aheza.
Asobanura muri aya magambo: “ngiye kuva mu bya catch up ntangire kwiga nemere njye nko muwa gatatu nka bushombe, Ubu ndetse mbabwiye ko ndi umuntu utangiye gukirigita computer ntago mwabyemera. Wibaze ko ngeze ku rwego rwo guha inkwavu abaturage abandi nkabatangira mutuelle, ibyo byose mbikesheje umuryango RPF-Inkotanyi. Maze nzi no kubwira umugore wanjye nti My wife, I love you!”.
Gutangiza ibikorwa bitegura isabukuru ya FPR-Inkotanyi mu karere ka Karongi byitabiriwe n’abanyamuryango ku rwego rw’akarere, n’abandi bari baturutse mu mujyi wa Kigali. Hanabayemo umuhango wo gutanga inka 12 zatanzwe n’umunyamuryango ubwe wari uturutse mu mujyi wa Kigali.
Isabukuru y’imyaka 25 umuryango FPR-Inkotanyi umaze uvutse izizihizwa ku rwego rw’igihugu tariki 15/12/2012 mu karere ka Gakenke mu Ntara y’Amajyaruguru.
Gasana Marcellin
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|