Karongi: Batangiye gusiza ahazubakwa inzu y’urubyiruko y’ibyumba 25
Mu karere ka Karongi batangiye gusiza ikibanza cy’ahazubakwa inzu y’urubyiruko y’ibyumba 25 izubakwa mu byiciro, icya mbere kikazatwara miliyoni 120FRW ku nkunga ya World Vision.
Ni inzu y’igorofa imwe izaba ifite ibyumba 25 harimo icyumba cy’inama gishobora kwakira abantu 1000 n’ikindi kiringaniye kizaba gifite ubushobozi bwo kwakira abantu 300. Izubakwa iruhande rw’ahasanzwe hari ibiro by’akarere ka Karongi.
Ibyumba byayo bizakoreshwa mu mahugurwa y’urubyiruko kuri gahunda zitandukanye nko kwimakaza umuco w’amahoro, guteza imbere ubumwe n’ubwiyunge, gukangurira urubyiruko gukorera mu ma koperative, kuboneza urubyaro n’ibindi.

Ubuyobozi bw’akarere ka Karongi butangaza ko hazabamo n’ibikoresho byo kwigisha ikoranabuhanga (telecentre na Video Conference Room) n’ibindi byumba bizakoreshwa nk’ibiro byunganira inyubako y’akarere idafite ibiro bihagije.
Inkunga yo kubaka iyo nzu yanyujijwe kuri Pastor LEE JAE CHUL umuterankunga wa World Vision ukomoka muri Korea.
World Vision kandi yanemereye akarere ka Karongi kuzatunganya ikibuga cy’umupira w’amaguru cya Mbonwa kiri mu murenge wa Rubengera, kikaba ikibuga gifite byibuze ibintu by’ibanze bishoboka nk’aho abareba umupira bicara (tribune), ubwiherero n’ibindi byangombwa byose bikenewe kugirango urubyiruko ruzajye rubona uko rwidagadurira.
Ubuyobozi bw’akarere ka Karongi ni bwo bwatanze ikibanza bunishyura amafranga yose y’inyigo y’ inzu. Akarere gafatanyije na World Vision bazakora igenzura (supervision) n’ibindi bizakenera ubufasha muri tekinike (appui technique) ya ngombwa kugirango inzu yubakwe neza. Impande zombi zizanashyiraho Komite Ngenzuzi (Management Committee) izacunga inyubako.

Mu murenge wa Rubengera akarere ka Karongi hanuzuye inyubako y’urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, ahashyinguye imibiri y’abatutsi biciwe mu bice bitandukanye. Urwo rwibutso narwo rwubatswe ku nkunga ya World Vision.
World Vision ni umwe mu bafatanyabikorwa b’ingenzi akarere ka Karongi gashima imikorere kubera uruhare ikomeje kugira mu kuzamura imibereho myiza y’abatuye Karongi uhereye mu burezi, ibikorwa byo kubagezaho amazi meza, koroza abatishoboye n’ibindi.
Gasana Marcellin
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|