Karongi: Basoje icyumweru cy’ubwiyunge bafasha umuturage utishoboye
Abaturage bo mu tugari twa Gisanze na Mataba bakoze umuganda wo kuremera umubyeyi witwa Apollinarie Nyiramashashi uherutse gupfusha umugabo we wacitse ku icumu rya jenoside, mu muhango wo gusoza icyumweru cyahariwe ubumwe n’ubwiyunge.
Umugabo wa Nyiramashashi yari yaracitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ariko mu minsi micye ishize yaje kwitaba Imana, amusigira abana batanu, umuto w’imyaka ine, umukuru afite 15.
Ubwo hasozwaga icyumweru cyahariwe ubumwe n’ubwiyunge mu karere ka Karongi, abaturage bo muri utu tugari two mu murenge wa Rubengera, babumbye amatafari ya rukarakara 647 yo kuzamwubakira igikoni.
Banabagaye n’umurima we w’ibishyimbo ungana na are 20 banamwubakira icyiraro cy’inka.
Nyaramashashi yashimye cyane abamuteye ingabo mu bitugu agira ati: “Mbere na mbere ndashima Imana yanzaniye aba bantu, kuko jyewe nahuye n’ikibazo umugabo wanjye amaze ibyumweru bibiri yitabye Imana ansigane ibibazo byinshi.

Nibazaga uko nzabyifatamo bikanyobera, kurera impfubyi, imirimo inkikije impande zose, ariko nagiye kubona mbona aba bantu baje kumfasha mbese…Imana yonyine ni yo ibizi”.
Uyu muhango wari uyubowe na Libert Mukama ushinzwe ubuyobozi, yari ahagarariye umuyobozi w’akarere utabashije kuboneka. Mukama yasabye abaturage ko gufata mu mugongo abacitse ku icumu rya Jenoside bitajya biba gusa aruko habayeho iminsi yabyo.
Ati: “Ntitukubakire inzu cyangwa ngo tubumbire amatafari abatishoboye aruko twageze muri icyi cyumweru; ahubwo mu miganda yacu, mu bikorwa byacu bya buri munsi, bya buri cyumweru, ibyo bikorwa dukwiye kujya duhora tubikora”.
Usibye kubumba amatafari, kubaka ikiraro no kubagara ibishyimbo, abaturage bakusanyije n’inkunga y’ibihumbi 16 azakoreshwa mu kubumba andi matafari no gushaka amabuye yo kugira ngo batangire bubakire Nyiramashashi igikoni.
Koperative yitwa Tubarebere nayo yemeye gutanga amatafari 150.
GASANA Marcellin
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|