Karongi: Barasabwa guha agaciro ubutumwa bahabwa nyuma y’umuganda
Guverineri w’intara y’Uburengerazuba yifatanyije n’abaturage b’umurenge wa Rubengera mu karere ka Karongi mu muganda rusange usoza ukwezi kwa Nyakanga aboneho akanya ko gusaba Abanyakarongi guha agaciro ubutumwa bahabwa nyuma y’umuganda.
Guverneri Kabahizi Celestin yasobanuye ko ubutumwa buba bugenewe abaturage kuri uyu munsi buba bwatanzwe na ministeri y’ubutegetsi bw’igihugu.
Tariki 27/07/2013, ubutumwa iyo minisiteri yatanze bujyanye no guhosha ihohoterwa mu ngo binyuze muri gahunda y’akagoraba k’ababyeyi, gahunda y’imbaturabukungu isaba abaturage kwihangira imirimo, imiyoborere myiza, ndetse n’indangagaciro zigomba kuranga Umunyarwanda.
Umuyobozi w’akarere ka Karongi, Kayumba Bernard, yashimye uburyo uyu muganda witabiriwe, ashimangira umumaro w’umuganda.
Uwo muganda wibanze ku guhanga umuhanda ugana ahari inyubako y’umurenge sacco ya Rubengera, no gutunganya imbuga y’inyubako.
Kayumba yavuze ko kwitabira umuganda bigaragaza uburyo Abanyarwanda bamaze kubona akamaro ko gufata iya mbere mu kwishakira ibisubizo by’ibibazo byabo.
Gasana Marcellin
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
I am so proud of my hometown. Kayumba uri umuyobozi mwiza.