Karongi: Banze kwibaruza kuko ngo bamaze kwibaruza mu ijuru
Kuri Station ya Police i Karongi hacumbikiwe abagore bane banze kwibaruza kubera imyemerere yabo ngo itabemerera kugira ahandi bibaruza hatari mu ijuru.
Abo bagore bari basanzwe bari mu idini ry’abadivantiste biyemeza kwitandukanya na bagenzi babo, bakajya basengera mu nzu y’umwe muri bo.
Abo babyeyi bane ni: Nyiramisambi Xaverine, Irinyuzuwera Esperance, Yankurije Yurida na Kamaraba Stephanie. Bose ni abo mu mudugudu wa Rucyurabuhoro, akagari ka Rubazo, umurenge wa Rwankuba, akarere ka Karongi.
Usibye kwanga kwibaruza hari n’izindi gahunda za Leta batitabira, bavuga ko ari ibintu by’ibyaduka byo mu bihe by’imperuka. Batatu muri bo bataye amarangamuntu yabo, umwe nta n’iyo yigeze atunga.
Banze no kujya mu bwisungane mu buvuzi (mutuelle), kujya mu mashyirahamwe, banishyiriraho urusengero rwa bonyine mu rugo kandi bitemewe n’ubuyobozi.
Abashinzwe umutekano bavuga ko ari ikibazo kidakanganye cyane kuko n’abaturanyi babo ntibabyumva, yemwe n’abana babo byarabarenze.
Musabyimana Philomène ni umukobwa wa Kamaraba Stephanie uri muri abo babyeyi bacumbikiwe kuri police kubera kwanga kwibaruza.

Musabyimana we usengera muri ADEPR aragira ati: “Umuntu wese agomba kumenywa na Leta kubera ko imushyigikiye, kandi kubaho k’umuntu nuko aba abanye n’abantu neza nta kindi kibazo gihari, waba witandukanyije n’abandi se bigashoboka?”
Mugenzi wa Musabyimana nawe bari kumwe bagiye kugemurira ababyeyi babo nawe dore uko abyumva: “Bo baravuze bati ntago tuzibaruza, dufite aho twibaruje, umugambi barawufata. Noneho natwe twagerageje kubagira inama baratubwira bati Imana dusenga ntago tuzayireka kuko izi impamvu.”
Kigali Today yabajije abo bakobwa bombi niba bumva ababyeyi babo barahohotewe kuba bari mu maboko ya police umwe asubiza muri aya magambo: “Kuri njye nababaye, ariko ku ruhande rwa Leta bakoze igikwiye ariko n’akababaro ntikabura”.
Inzego zishinzwe umutekano zagerageje kubagira inama zibaha n’inyigisho ko bagomba kubahiriza gahunda za Leta baranangira, biba ngombwa ko baba bacumbikiwe kuri police kugira ngo hato bataza no kugandisha abandi.
Gasana Marcellin
Ibitekerezo ( 6 )
Ohereza igitekerezo
|
Imana igira impuhwe n’imbabazi,nibatabare.
Ariko n’ubuyobozi nyuma yo kubagira inama,nibakomeza
kunangira imitima yabo bazacishweho akanyafu bizabafasha gusobanukirwa neza aho umuntu agomba gusengera Imana no kuyimenyera.
ntabwo kwemera imana ari uguhubuka ahubwo bafite imyunvire idahwitse none abayobozi ba madini babasange muri gereza bababwirize byukuri wasanga ar Imana yashatse ko bayimenya byukuri bakava mubujiji none nasaba umuntu uzi imana usenga byukuri ufite imbarega z Imana kubasura akabaganiriza kwijambo ryimana agatarura intama zimana zazimiye zikagarukka munzira ikwiye
Urakoze Ghadafi. Na biblia iravugango "ubwoko bwanjye bwishwe no kutamenya". Basome neza ijambo ry’Imana rifite ibisubizo ku bibazo byose umuntu yibaza.
Na Yesu/Yezu yavutse ubwo nyina na se bari bagiye kwibaruza! Iyo myizerere ipfuye rero sinzi aho bayikura!
bazareke no kurya kuko bazarya mu ijuru bazanave mumubiri!hahaha ngo bambaye umubiri w,icyaha da!hari abajya babivuga gutyo! Imyumvire ishaje we!!!
iyomyumvirentiyarikwiye umunyarwanda womuricyikerekezo tuganamo