Karongi: Banki y’Abaturage yatunguwe no kugarurirwa intebe zasahuwe mu 1994

Ubuyobozi bwa Banki y’abaturage mu Murenge wa Bwishyura bwatunguwe no gusanga bimwe mubikoresho byayo byasahuwe mu mwaka wa 1994 byagaruwe ariko hatazwi uwabizanye.

Uwazanye izo ntebe ntiyamenyekanye
Uwazanye izo ntebe ntiyamenyekanye

Ni intebe eshatu zo kwicaraho zagaruwe, ariko uwazizanye ntazwi kandi yasize yanditse ko yabitegetswe na Mwuka wera.

Muri urwo rwandiko yagize ati “Ezekiyeli 18: 21-28, Le 02/11/2021, nk’uko Amategeko y’Imana abitegeka, Tugaruye ibi byibano byasahuwe muri Banki y’Abaturage ya Gitesi mu ntambara yo mu 1994, ubu nibwo Mwuka wera abidutegetse. Ku Mana”.

Uwazanye ibyo bikoresho yabisize ku nzu ya Peace house ikorerwamo na banki y’abaturage, avuga ko byibwe muri iyo banki y’Abaturage ya Gitesi.

Venant Nsengiyumva, Umuyobozi wa Banki y’Abaturage ishami rya Bwishyura, avuga ko byabatunguye biranabatangaza.

Agira ati "Twagize ikibazo ko umuntu wazanye intebe atabashije kwigaragaza, twagiye ku murenge kureba Umunyamabanga Nshingwabikorwa ngo atugire inama y’icyakorwa, dusanga ari mu nama".

Nsengiyumva avuga ko ibikoresho uwabizanye yabishyize imbere y’inzu y’umuturage yegeranye n’ahakoreraga Banki y’Abaturage mu mwaka wa 1994 ariko ubu itagikoreshwa, ari yo mpamvu uwazanye izo ntebe eshatu atamenyekanye.

Uwo muyobozi asaba uwateye iyo ntambwe kwigaragaza kugira ngo atange n’andi makuru atazwi, kandi ko atagombye kugira ikibazo kuko ari isomo ryiza ku basahuye ibintu by’abandi.

Ati "Iri ni isomo ryiza, biratanga icyizere ko hari impinduka ko n’andi makuru abantu bibaza azamenyekana, kuko ibi ntawe wabitekerezaga".

Kuba umuturage yagarura ibyo yasahuye mu myaka 27 kubera yabibwiwe na Mwuka wera, abaturage bavuga ko uwo Mwuka wera yakorera mu bandi basahuye iby’abandi bakabisubiza, kimwe no gutanga andi makuru.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Yagize neza gusa anamenyeshwe ko 1994 nta intambara yabaye ahubwo habaye JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI

NDAGIJIMANA Ibrahim yanditse ku itariki ya: 2-11-2021  →  Musubize

Yagize neza gusa anamenyeshwe ko 1994 nta intambara yabaye ahubwo habaye JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI

NDAGIJIMANA Ibrahim yanditse ku itariki ya: 2-11-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka