Karongi: Bakomeje gukwirakwiza amashanyarazi mu bice by’icyaro
Akarere ka Karongi kagizwe n’Imirenge 13, ndetse imyinshi muri iyo Mirenge ikaba ari Imirenge y’icyaro kandi irangwa n’imisozi miremire ku buryo kuhageza ibikorwa remezo by’iterambere birimo amashanyarazi byagiye bigorana.

Damien Dusengimana; Umuyobozi w’ishami rya REG muri aka Karere ka Karongi avuga ko kugeza amashanyarazi muri aka Karere byashyizwemo ingufu cyane ndetse mu mwaka umwe gusa byikubye hafi kabiri aho bagejeje amashanyarazi mu Mirenge ya Gishyita, Mubuga, Gitesi, Rwankuba na Murundi ahubatswe imiyoboro myinshi cyane.
Yagize ati “Mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2020 abaturage bafite amashanyarazi muri Karongi bari 35% gusa, ariko uyu mwaka uheruka twasoje wa 2021 ubu abaturage bafite amashanyarazi muri Karongi yose ni 64% bigaragaza ko twashyizemo ingufu cyane mu kugeza amashanyarazi muri Karongi.”
Dusengimana yemeza ko akurikije ingufu bari gushyira mu kugeza amashanyarazi muri Karongi yizera ko umwaka wa 2024 uzasoza abaturage bose bafite amashanyarazi muri Karongi.
Uyu muyobozi w’ishami rya REG i Karongi avuga ko bamaze kubarura ingo zose zidafite amashanyarazi muri Karongi bafatanyije n’ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi ndetse bagiye gutangira gushyira mu bikorwa gahunda yo kubagezaho amashanyarazi.
Abo twasuye bamaze kubona amashanyarazi ubu barayabyaza umusaruro
Ba nyiri ibikorwa bitandukanye muri aka Karere byahawe amashanyarazi, bagaragaje amarangamutima yabo nyuma yo kugezwaho amashanyarazi.
Taizan Alexis ni umucungamutungo w’uruganda rwitwa Nyamulinda coffee ruherereye mu Murenge wa Mubuga muri aka Karere. Uru ruganda rukora umurimo wo guhinga no gutunganya ikawa rukayigurisha hanze y’u Rwanda.
Uyu mugabo avuga ko kubona amashanyarazi byabafashije cyane kuko mbere batarabona ayo mashanyarazi byabahendaga cyane gukoresha mazutu bikabatwara amafaranga arenga ibihumbi mirongo itatu mu cyumweru mu gihe ubu aho baboneye amashanyarazi bakoresha amafaranga atagera ku bihumbi makumyabiri ku cyumweru ndetse na serivisi bahabwa na REG bazishimira.
Twasuye ndetse n’ikigo nderabuzima cya Karoro na cyo giherereye mu Murenge wa Mubuga kimaze igihe gito kibonye amashanyarazi.
Bayilo Jacques; umuyobozi w’iki kigo nderabuzima avuga ko hari serivisi nyinshi batatangaga muri iki kigo nderabuzima batarabona amashanyarazi ndetse byabagoraga kuko hari ibizamini byinshi batakoraga bigatuma abaturage bajya kwivuza ahandi na bo bikabagora gutanga serivisi.
Bayilo akomeza avuga ko yishimira ko kuva babona amashanyarazi ubu ibintu byahindutse ndetse serivisi zose zitangwa n’ibigo nderabuzima na bo bazitanga ndetse abaturage baturiye aho babyishimira.
Nsengiyumva Ruboneka Songa; Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gishyita uri mu yashyizemo ingufu kugezwamo amashanyarazi, avuga ko yishimira ko Utugari twose tugize Umurenge ayoboye wa Mubuga twagezwemo n’amashanyarazi.
Uyu muyobozi avuga ko ndetse aho amashanyarazi yahagereye abaturage bayabyaza umusaruro kuko usanga ibikorwa byose by’iterambere bihari kandi bituma abaturage batajya gushaka serivisi ahandi nk’uko byakorwaga mu myaka yashize.
Kugeza ubu ingo zisaga 68,2% mu Rwanda zifite amashanyarazi harimo izifite amashanyarazi afatiye ku muyoboro mugari cyangwa adafatiye ku muyoboro mugari ahanini yiganjemo afatiye ku mirasire y’izuba.
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Turabashimiye kumakuru meza mutugezaho hano iMutuntu/karongi ntamuriro dufite ndetse badukorere umuhanda bisesero gisovu manji bakawuhuza na nyamagabe.rwose abayobozi nibadufashe natwe nkurubyiruko tubashe kwiteza imbere murakoze.
Uyu muyobozi pharaoh atanga amashanyarazi adakwiye transfo itagira icyo yageza kubantu gucana gusa .urugero mwisantere yakivuruga mumurenge wa Gitesi