Karongi: ADEPR yakoresheje igiterane cyo gucyebura abahugiye muri shuguli bakibagirwa Imana
Abakiristo bo mu Iterero rya ADEPR Paruwasi ya Karongi kuri uyu wa 16 Werurwe 2014 basoje igiterane cy’iminsi ibiri cyaberaga ku Rusengero rw’Umudugudu wa Nyamishaba cyari kigamije guhwitura abantu b’Imana ngo bigaragara ko bagenda barushaho gutwarwa n’iby’isi bakibagirwa gusenga.
Abakristo bo mu Itorero rya ADEPR baturutse mu bice bitandukanye by’igihugu bari baje kwifatanya na bagenzi babo bo muri paruwasi ya Karongi mu giterano cyo gushimira Imana banasabira imbaga y’Imana bigaragara ko igenda irushaho gutera Imana umugongo.

Pasteri Ntakarutimana Amasi , umukuru w’Iterero rya ADEPR muri Paruwasi ya Karongi akaba ari n’Umuyobozi w’Umudugudu wa Nyamishaba mu rwego rw’itorero yagize ati “Ugasanga umwuka abantu basigaye barimo ni uwa shunguli kandi gusenga ni ho dukura imbaraga zo kuyoboka Imana no kuyikorera no kumva ijwi ryayo kuko tutari abacu ngo twigenge.”

Pasiteri Amasi akomeza avuga ko muri iki giterana basengaga banasaba kurushaho kongera kwegera Imana kugira ngo aba ari yo ibagenga.
Mu mvugo yiganjemo Ikirundi ati “muri iki giterane hamwe no gusenga Imana dufite icyifuzo cyo kwegera Imana kurushaho kugira ngo twongere kuyiha ibihe n’imbaraga kugira ngo tubashe guhagaragara tudatsinzwe n’ibitugerageza kandi tubashe gukorera Imana mu bushake bwayo atari mu bushake bwacu.”

Icyo giterane cyari kitabiriwe n’abakirisitu bari baturutse mu maparuwasi yose y’i Burengerazuba hakaniyongeraho abashyitsi bari baturutse i Musanze, mu Mujyi wa Kigali ndetse n’i Rwamagana, cyaranzwe n’indirimbo z’amakorari atandukanye ndetse n’ubuhamya butandukanye bw’abavugaga ko bari baramunzwe n’ibyaha n’ibyago ariko ku bw’agakiza ngo bakaba barasubiye i bumuntu.
Niyonzima Oswald
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|