Karongi: Abaturage bishimira serivisi bahabwa mu buvuzi bakagaya izo bahabwa na EWSA
Ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere (RGB) bugaragaza ko abaturage b’Akarere ka Karongi bishimira by’umwihariko serivisi z’ubuzima ariko na none bakaba batishimira by’umwihariko serivisi zitangwa n’Ikigo cy’igihugu cy’amazi, ingufu n’amashanyarazi (EWSA).
Abaturage bo mu Karere ka Karongi bishimira serivisi bahabwa mu bikorwa bijyanye n’ubuzima ku kigero cya 83% ndetse kakaba ari na ko kaza imbere mu ntara y’Uburengerazuba mu kugira abaturage bishimiye serivisi zitangwa mu buzima.
Mu gihe muri rusange abaturage bishimira serivise z’ubuzima ku kigero cya 83%, biragaragara ko hari byinshi bigikeneye gukorwa cyane cyane muri serivisi bahabwa n’ibitaro kuko zo bazishimira ku kigero cya 67,76% gusa, naho serivisi bahabwa n’ibigonderabuzima zo bakazishimira ku kigero cya 78,3%.
Umu bushakashatsi bugaragaje ko abaturage ba Karongi bishimira serivisi z’ubuzima nyuma y’aho aka karere kari kamaze imyaka itanu ku mwanya wa mbere mu gihugu mu guhigura umuhigo w’ubwisungane mu kwivuza (Mutuel de Santé).
Muri ubu bushakashatsi bwakozwe mu byiciro icyenda ubuyobozi buhamo abaturage serivisi birimo ibijyanye n’ubuhinzi, ubuzima, uburezi, ibikorwaremezo, ubutabera, inzego z’ibanze, imiyoborere, ubutaka ndetse n’ itumanaho n’ikoranabuhanga, Akarere ka Karongi kagaragajwe mu ibara ry’umuhondo muri rusange.
Iri bara risobanura ko bari hagati mbega atari byiza cyane ariko ntibibe na bibi kuko iri bara rivuga ko bafite amanita hagati ya 50% na 74%. Aka Karere abaturage bako bashima cyane mu bijyanye n’ubuzima, ubutaka ndetse n’uburezi kuko muri ibi byiciro bari mu ibara ry’icyatsi rigaragaza ko abaturage babyishimiye ku kigero kiri hejuru ya 75%, bakanenga ibijyanye no kubaha serivisi za EWSA bishimira ku kigero cya 8,3%.

Muri serivisi za EWSA, zose bigaragara ko ziza mu ibara ry’umutuku, nko gukwirakwiza amazi, abaturage banyuzwe ku kigero cya 24% mu gihe bishimira ibikorwa byo gukwirakwiza amashanyarazi ku kigero cya 16,5 %. Ibi byahuzwa n’uburyo bahabwamo izi serivisi za EWSA bikamanuka ugasanga banyurwa ku kigero cya 8,3% gusa.
Ibindi abaturage ba Karongi bishimira ku kigero cyo hasi ni nk’uruhare bahabwa mu itegurwa ry’ingengo y’imali usanga ku kigero cya 19,4%, imihanda usanga bishimira ku kigero cya 39%, uko bahitamo bashyirwa mu byiciro bya VUP biza ku kigero 35%, guhuza ubutaka biza ku igero cya 44,1%, itumanaho n’ikoranabuhanga ku kigero cya 48,6% ndetse n’uruhare rw’abaturage mu itegurwa ry’imihigo ruza ku kigero cya 49,1%.
Bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze mu Karere ka Karongi, bamurikiwe ubu bushakashatsi kuri uyu wa 15 Gicurasi 2014, wabonaga bafite ingingimira aho babazaga ibyakurikijwe mu kubukora, niba baritaye ku miterere y’akarere ndetse bagashaka no kumenya abo bwakoreho.
Solange Uwizeye, Umukozi wa RGB ushinzwe gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’amahame y’imiyoborere, uvuga ko ubu bushakashatsi bwakorewe mu mirenge 8 kuri cumi n’itatu igize Akarere ka Karongi aho babajije ingo zigera kuri magana ane.
Solange avuga ko ibyo kwita ku miterere y’akarere bitari ngombwa kuko umuturage uwari we wese akeneye serivisi nziza. Yagize ati “Umuturage yaba utuye ku musozi yaba uba mu mujyi bose bakenera serivisi nziza.” Aha akaba yavuze ko icyo bitayeho ari ukureba uko abaturage banyurwa n’ibyo bakorerwa kuruta kureba uko bakwinjira mu kuri kw’ibivugwa.
N’ubwo hari bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze wabonaga batanyuzwe n’ibyavuye muri ubu bushakashatsi bitewe n’uko butagaragaza impamvu zateye kutanyurwa kw’abaturage aho batanyuzwe, Ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi bwabushimye kuko ngo ibyabuvuyemo byabahaye ishusho y’uko abaturage bishimira ibyo bakorerwa.
Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Kayumba Bernard, abajijwe nko ku bisubiza inyuma kunyurwa kw’abaturage kandi bidacungwa n’akarere ku buryo butaziguye, yagize ati “Dufashe nk’urugero rw’amashanyarazi, ibintu byose biri mu karere biryozwa akarere. EWSA ni ikigo cyigenga ariko kiri mu karere, uburyo abaturage babona amashanyarazi n’igipimo cy’amashanyarazi bahabwa turabiryozwa nk’ubuyobozi bw’akarere.”

Yaba Umuyobozi w’Akarere ka Karongi ndetse n’Umubozi wa Njyanama y’ako karere, Nsanzabaganwa Emile, bose bavuga ko bishimiye ko ubu bushakashatsi bubereka ibyo bagomba gushyiramo ingufu kugira ngo abaturage bashobore kunyurwa na serivisi ubuyobozi bubaha.
Aha bombi bagarukaga ku ruhare rw’ubuyobozi bw’imirenge n’ubw’utugari mu gusobanurira neza abaturage gahunda za Leta no kubaha uruhare muri izo gahunda kuko ngo ari byo bishobora gutuma baziyumvamo kandi zikabanyura.
Ubushakashatsi nk’ubu ngo bukorwa buri mwaka guhera mu mwaka wa 2010 ariko ubwo ubu barimo kugaragariza ubuyobozi bw’inzego z’ibanze akaba ari ubwo mu mwaka wa 2013.
Itsinda ryakoze ubu bushakashatsi rivuga ko n’ubwo ubushakashatsi bwagiye ahagaragara igitabo gikubiyemo ibyabuvuyemo kitarasohoka ngo kikaba kizasohoka ari uko bamaze kongeramo gahunda y’ingamba inzego z’ibanze zihaye kugira ngo aho byagaragaye ko bitagenda neza ubushakashatsi bw’umwaka utaha buzasange baramaze kubikosora.
Niyonzima Oswald
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Aba baturage barakoze gushima ibyo bahabwa.
Ubushakashatsi yakoze kuri EWSA yasanze biphira he?
Mujye muha agaciro utuntu duto:Umurwayi niwe ubungira ikigo nderabuzima(kimwe kubantu ibihumbi;umunanga umwe kubantu amagana kandi mumwanya uringaniye). Naho amazi na mashanyarazi ubigeza kuri burinzu(abakozi benshi kunzu imwe mu masaha menshi ;kumafaranga menshi asabwa igihuhu).
Ese wihaye umwanya wo kubara abakozi ba Ewsa ;imodoka bakoresha ;ubuso makorera ho?
Ni mwihangane mubushakashatsi.