Karongi: Abaturage baributswa ko kuringaniza imbyaro byabakura mu bibazo by’urusobe

Kuringaniza imbyaro ni umwe mu miti yafasha Abanyarwanda kwikura mu bibazo by’urusobe, nk’unko babitangarijwe na Depite Christine Mukarubuga wari witabiriye Inteko Rusange ya gatatu y’abanyamuryango ba FPR Inkoranyi i Karongi, yateranye kuri uyu wa Gatandatu.

Depite Mukarubuga yasabye ko icyo kibazo abanyamurwango ba FPR Inkotanyi bagishyiramo ingufu nyinshi kuko ibibazo byinshi abaturage bahura nabyo usanga bishingiye ku kutaringaniza imbyaro.

Yagize ati: “Iyo tutaringanije imbyaro, usanga duhorana ibibazo by’amashuri make n’abarimu badahagije, aho usanga umwarimu umwe yigisha abana 1.000. Iyo tutaringanije imbyaro, ni hahandi usanga mu miryango hahora ibibazo by’imirire mibi kubera ko abana barya nabi kandi ntibijute, ugasanga turahora mu bibazo byo kubaka amavuriro, impfu z’abana n’ababyeyi zikiyongera”.

Inteko Rusange ya gatatu y’abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu Ntara y’Iburengerazuba yanabayemo amatora ku nzego zitandukanye, aho batoye vice perezida ku rwego rw’Intara Niyonzima Tharcisse n’abagize komisiyo ngengamyitwarire na komite ngenzuzi.

Inteko yari yitabiriwe n’abanyamuryango ba FPR Inkotanyi barimo intumwa zari ziturutse mu bunyamabanga bukuru bw’umuryango ziyobowe na Depite Mwiza Espérance wanashimye by’umwihariko ibyo FPR imaze kugeraho mu Ntara y’Iburengerazuba, harimo kuba umubare w’abanyamuryango warazamutse ukagera kuri 1.072.026.

Depite Mwiza ariko yashimangiye ko umubare mwinshi w’abanyamuryango udahagije, ahubwo ugomba guherekezwa n’ibikorwa bifatika hashyirwa imbaraga nyinshi mu kurwanya ubukene, gutanga serivisi nziza no kurushaho kwitabira umuganda.

GASANA Marcellin

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka