Karongi: Abatunganya imihanda bamaze amezi umunani badahembwa
Abaturage bakora amasuku ku mihanda itandukanye yo muri Karongi baratangaza ko bamaze amezi agera ku munani badahembwa bakaba basaba kurenganurwa.
Aba baturage bavuga ko batangira akazi bari basezeranyijwe ko bazajya bahembwa buri minsi 15. Bakora akazi ko gutunganya imihanda y’ibitaka iri hirya no hino mu Karere, rimwe na rimwe bakanakora isuku ku muhanda wa Kaburimbo, bakaba bamaze amezi agera ku munani bategereje guhembwa amaso yaraheze mu kirere.

Ngabonzima Celestin umwe mu bakora aka akazi ati:” Kuva mu kwezi kwa kabiri dutegereje ubushahara n’ubu. Nyamara dutangira gukora batubwiraga ko mu minsi 15 tuzaba twafashe aya mbere. Ubuzima tubayemo ntibworoshye na gato, umuntu yagendaga avuga ati reka nkomeze nkore wenda ejo ikibazo cyakemuka ariko byaranze.”
Ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi buvuga ko amafaranga y’aba baturage atangwa n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubwikorezi, RTDA gusa agacishwa ku karere. Kuba aka Karere karatinze kugaragaza uko kakoresheje amafaranga kari kahawe mbere na RTDA ngo byatumye gatinda guhabwa ay’aba baturage.
Ndayisaba Francois, umuyobozi w’Akarere ka Karongi ati;” Turi kwihutisha dosiye ngo bishyurwe byatewe n’imikoranire yacu na RTDA, hari amafaranga bari bataraduha, ubu amafaranga baduhaye twamaze kwerekana uko yakoreshejwe ndetse twatse andi, ariko na none biterwa n’uburyo ingengo y’imari irangira hagati mu mwaka.”
Kugeza ubu ntibyoroshye kumenya umubare nyawo w’abaturage bafite iki kibazo kimwe n’umubare w’umwenda wose hamwe bishyuza kuko bari mu mirenge itandukanye y’aka Karere; ndetse hamwe na hamwe iyi mirimo bakaba barayihagaritse, gusa mu gihe turi mu kwa 11, abatangiranye n’iyi mirimo bakaba baratangiye mu kwa 2 kandi batarabona n’ifaranga na 1.
NDAYISABA Ernest
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|