Karongi: Abasenateri bemereye abarokotse Jenoside ko ibibazo by’imitungo yabo bizakemuka mbere y’icyunamo

Abasenateri bagize komisiyo ya politiki n’imiyoborere myiza bemereye abacitse ku icumu rya Jenoside bo mu karere ka Karongi ko kwibuka ku nshuro ya 20Jenoside yakorewe Abatutsi, bikwiye gusanga ikibazo cy’imitungo cyarafatiwe ingamba zo gukemurwa ku buryo burambye.

Mu biganiro bagiranye n’abacitse ku icumu rya Jenoside bo mu karere ka Karongi, tariki 13/01/2014, Senateri Mushinzimana Appolinaire uyoboye komisiyo ya politiki n’imiyoborere myiza yavuze ko uwacitse ku icumu akwiye kugira ibyo ahabwamo ibisubizo n’ubufasha kugira ngo yumve kandi arusheho kugira uruhare muri gahunda za Leta.

Senateri Mushinzimana ati “ntibinakwiye ko kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi, bisanga uwarokotse Jenoside akiri mu gihirahiro ku bijyanye n’imitungo ye yangijwe muri Jenoside itarishyurwa”.

Bamwe mu bitabiriye ibi biganiro baganiriye n’itangazamakuru, bavuga ko bizeye ko ibyo bibazo bizakemuka, kuko ngo atari ubwa mbere bigezwa ku bayobozi banyuranye kandi mu bihe bitandukanye.
Habarugira Isaac, uhagarariye IBUKA mu karere ka Karongi nawe ati “icyo cyizere kirahari, kuko n’akarere kabishyize mu mihigo y’uyu mwaka”.

Mu murenge wa Bwishyura, ubuyobozi buvuga ko hari imanza zirenga 470 z’imitungo yangijwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, muri zo 110 ni zo zamaze gucibwa.

Gasana Marcellin

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka