Karongi: Abanyarwanda birukanywe muri Tanzaniya barasaba gufashwa kwifasha

Abanyarwanda birukanywe mu gihugu cya Tanzaniya bacumbikiwe mu kagari ka Bubazi mu murenge wa Rubengera ho mu Karere ka Karongi barashimira abaturage b’aho mu kagari ka Gacaca ko babakiriye bakabaha imfashanyo irimo ibiribwa n’imyambaro, ariko bagasaba ubuyobozi kubafasha kubona ibisubizo by’ibibazo bibabangamiye mu buryo burambye.

Ubwo yaganiraga na Kigali Today kuwa 16/03/2014, uwitwa Gashayija Paul, umwe muri abo Banyarwanda bahungutse baturutse gihugu cya Tanzaniya yagize ati “Guhabwa ni byiza ariko natwe dukeneye aho dutura ku buryo buhamye, ahubwo natwe tugatangira kwigira no kujya dutanga mu bihe bya vuba.”

Aba ni bamwe mu Banyarwanda birukanywe muri Tanzaniya ikubagahu, ubu ariko ngo bamaze kwakirwa mu mirenge hirya no hino mu gihugu, bagasaba ko bafashwa kwifasha mu buryo burambye.
Aba ni bamwe mu Banyarwanda birukanywe muri Tanzaniya ikubagahu, ubu ariko ngo bamaze kwakirwa mu mirenge hirya no hino mu gihugu, bagasaba ko bafashwa kwifasha mu buryo burambye.

Akomeza agira ati “Iyo nibura twabaga dufite aho tuba n’iyo byaba n’isambu ya metero icumi ku icumi, twamenya uko tuhabyaza umusaruro.” Uyu Gashayija yashimiye abaturage bo mu Kagari ka Gacaca ko ngo kuva bahagera, babakiriye bakaba baranabibutse bakabafashisha ibyo kurya no kwambara bakabagaboka mu mpera z’icyumweru gishize.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubengera, Mutuyimana Emmanuel, avuga ko ubuyobozi burimo gukora ibishoboka byose ngo batuze abo baturage.

Ibi ni bimwe mu biribwa abaturage ba Gacaca bashyikirije Abanyarwanda birukanywe muri Tanzaniya.
Ibi ni bimwe mu biribwa abaturage ba Gacaca bashyikirije Abanyarwanda birukanywe muri Tanzaniya.

Uyu Munyamabanga Nshingwabikorwa yabwiye Kigali Today ko bamaze kubona ibibanza bazabubakiramo amazu, ariko bakaba bategereje ko binyura mu nzira z’amategeko zikabyemeza ubundi bagatangira imirimo yo kububakira.

Bwana Mutuyimana ati “Dutegereje ko ibibanza babyegurirwa burundu biciye mu mategeko, mu cyumweru kimwe gusa imirimo yo kububakira ikaba itangiye.”

Abo baturage bari mu miryango itatu igizwe n’abantu 13 bahungutse birukanywe mu gihugu cya Tanzaniya. Inkunga bashyikirijwe n’abaturage b’akagari ka Gacaca binyuze mu itsinda rihakorera siporo, One Team Club, igizwe n’ibiribwa n’imyambaro bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 300.

Niyonzima Oswald

Ibitekerezo   ( 2 )

ariko ni byo kwubafasha kwigira

didier yanditse ku itariki ya: 18-03-2014  →  Musubize

muhuhmure bana b;u Rwanda ikibazo cyanyu kirazwi kandi ubwo muri iwanyu ntacyo muzabura. uru Rwanda rukunda aban barwo baba ababa mu Rwanda cg hanze, muhumure rero murashyigikiwe

nasho yanditse ku itariki ya: 18-03-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka