Karongi: Abantu hafi 200 baraye ku biro by’umurenge baje guhembwa

Abasaza, abakecuru, ababyeyi, abasore n’inkumi babarirwa hafi muri 200 baraye ku biro by’umurenge wa Bwishyura, aho bari baje guhembwa amafaranga y’amezi atatu bamaze batishyurwa na rwiyemezamirimo urimo gusana umuhanda Muhanga-Karongi.

Ubwo Kigali Today yageraga ku biro by’umurenge wa Bwishyura ahagana saa sita z’ijoro rishyira tariki 24/10/2013, yahasanze abantu barenga 150 barimo ababyeyi, abasaza, abakecuru, abasore n’inkumi baraye hanze bamwe ku isima imbere y’ibiro by’umurenge, abandi hanze mu byatsi bataniyoroshe.

Abo bantu bakorera isosiyete yitwa ECOAT irimo gusana umuhanda Muhanga-Karongi, harimo abari baturutse mu murenge wa Nyange mu karere ka Ngororero, abandi baturutse mu mirenge ihana imbibi n’uruzi rwa Nyabarongo mu karere ka Muhanga, abandi bari baturutse mu mirenge itandukanye yo mu karere ka Karongi cyane cyane abo mu murenge wa Rubengera.

Batangiye kugera ku murenge wa Bwishyura (mu mujyi wa Kibuye) kuwa gatatu guhera saa yine z’igitondo, bamwe bavuga ko baraye bagenda ijoro ryose kuko nta mafaranga yo gutega bari bafite.

Aba ni bamwe mu bakozi basana umuhanda Muhanga-Karongi barye ku biro by'umurenge wa Bwishyura.
Aba ni bamwe mu bakozi basana umuhanda Muhanga-Karongi barye ku biro by’umurenge wa Bwishyura.

Bavuga ko umudamu witwa Elise wari waje kubahemba, ngo yahageze atinze bituma ahemba bacye, kandi bo ngo bari bazindutse bazi ko bagenda bajyanye amafaranga yabo, ariko ngo byageze saa kumi n’ebyiri z’umugoroba arahabasiga arigendera, bashobowe, ni ko kurara ku murenge.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Bwishyura bwavugirwaga n’ushinzwe irangamimerere bwana Ngoli Ngarambe Christophe, bwakoze uko bushoboye bubacungira umutekano mu ijoro ryakeye, bukeye bunabahamagarira umukozi wa Leta wagombaga kubahemba, bumusaba ko akora ibishoboka akaza kwishyura abo bantu, kuko nk’uko Ngarambe abivuga, barababaye.

Ngarambe ariko yabasabye kwitonda ntibakomeze guteza akaduruvayo kuko nabo ngo ntago bitwaye neza mu minsi yashize ubwo bari baje kubahemba bakababwira ko babaha ay’ukwezi kumwe, ariko ntibabyakira neza kuko ngo bamaze amezi atatu yose badahembwa.

Ngarambe yagerageje kubumvisha uko ibintu bimeze agira ati: “Erega mwibuke ko uriya ugomba kubahemba nawe ni umukozi wa Leta, nta nyungu afite mu kutabahemba, ariko namwe ntago mwamubaniye neza. Yaraje bamwe muri mwe mutangira kumushikuza igikapu, agiye mutera imodoka amabuye, erega nubwo Leta itinda kwishyura ariko ntago yambura!”

Ngarambe yasobanuriye Kigali Today ko ari yo mpamvu abahemba abo bakozi bari basabye ubuyobozi bw’umurenge wa Bwishyura ko bubatiza aho kubahembera, hari n’abashinzwe umutekano kugira ngo bahembwe batongeye guteza impagarara.

Ubwo twataraga iyi nkuru ahagana saa yine zo kuri uyu wa 24/10/2013 umuyobozi ushinzwe irangamimerere mu murenge wa Bwishyura, Ndoli Ngarambe Christophe, yari yamaze kuvugana kuri telefone n’ugomba kuza guhemba abo bantu, amubwira ko ari agiye kuva i Kigali akaza i Karongi gukemura ikibazo cy’abo.

Gasana Marcellin

Ibitekerezo   ( 1 )

Iyi ni inkuru nziza kuri bariya bakozi bari bamaze amezi atatu badahembwa. Ariko reka mbonereho n’ibarize Inteko y’Urulimi n’umuco niba ijambo "ntabwo" ryarasimbuwe na "ntago" kuko ariko nsigaye mbibona mu binyamakuru byinshi. Murakoze.

Ngendahimana yanditse ku itariki ya: 25-10-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka