Karongi: Abantu bane bafatanywe amabaro 15 y’imyenda ya caguwa ya magendu

Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano bafashe abantu bane bari bafite imyenda ya caguwa, amabaro 15 n’imashini imwe idoda imyenda bya magendu, bakaba barafashwe ku wa Kabiri w’iki cyumweru.

Bafashwe binjiza imyenda ya caguwa mu Rwanda
Bafashwe binjiza imyenda ya caguwa mu Rwanda

Abafashwe ni Pole Bantu Barume w’imyaka 38, Ahadi Salomon w’imyaka 22, Samvura Ndayisenga w’imyaka 28 na Heri David w’imyaka 21, bakaba bafatiwe mu Karere ka Karere ka Karongi mu Murenge wa Gishyita nk’uko bigaragara ku rubuga rwa Polisi y’u Rwanda.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Boneventure Twizere Karekezi, yavuze ko abo bantu bakomoka mu gihugu cya Repubulika ihanira Demokarasi ya Congo, bafatiwe mu kiyaga cya Kivu bagiye kugera hafi y’icyambu ngo bambuke bazane mu Rwanda ibyo bicuruzwa.

Yagize ati “Ubusanzwe ibicuruzwa bya magendu bizanwa n’Abakongomani babitumwe n’Abanyarwanda, babizana nijoro bagahurira mu Kivu. Abo Bakongomani bafashwe na Polisi n’izindi nzego zishinzwe umutekano, bafashwe mu rukerera bagiye ku byambukana ngo babishyire Abanyarwanda babibatumye”.

CIP Karekezi avuga ko abo bagabo bamaze gufatwa bavuze ko imyenda ya caguwa amabaro 15 n’imashini idoda bari babishyiriye uwitwa Dieudonné utuye mu Murenge wa Mubuga, Akarere ka Karongi. Bavuze kandi ko uwo mugabo ngo afite abandi bacuruzanya imyenda ya caguwa aribo Kayigema Bucyayungura na Nyangoma, abo bombi hakaba hashize ibyumweru bitatu bafatanywe nabo imyenda ya caguwa ya magendu.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba yabwiye abaturage bacyijandika mu bucuruzi bwa magendu ko bakwiye kubicikaho bagakora ubucuruzi bwemewe kuko uburyo babikoramo bwose amaherezo bazafatwa babihanirwe.

Yabibukije ko ubwo bucuruzi bashobora kububuriramo ubuzima kuko abenshi usanga babukora bitwikiriye ijoro cyangwa bakanyura mu nzira za rwihishwa.

CIP Karekezi yasabye abaturage kujya batanga amakuru y’abakora ubucuruzi bwa magendu kuko banyereza imisoro n’amahoro kandi ari byo bivamo ibyubaka igihugu. Yanabibukije ko ibicuruzwa bya magendu bidindiza cyangwa bigasubiza inyuma igiciro cy’ibicuruzwa byinjijwe mu buryo bwemewe n’amategeko.

Abo uko ari bane bahise bashyikirizwa urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) rukorera kuri Sitasiyo ya Polisi ya Bwishyura na ho imyenda ishyikirizwa ishami rya Polisi rikorera i Karongi rishinzwe kurwanya abanyereza imisoro.

Itegeko ry’umuryango w’ibihugu byo mu Karere k’Iburasirazuba rinakoreshwa mu Rwanda ingingo yaryo ya 199 rivuga ko ibicuruzwa bya magendu byafashwe bitezwa cyamunara. Iyo hari imodoka yakoreshejwe muri ubwo bucuruzi bwa magendu nayo itezwa cyamunara ndetse umushoferi wayo agacibwa amande angana n’ibihumbi bitanu by’Amadorali ya Amerika (US$5000).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka