Karongi: Abana burira imodoka barahanwa ariko ntibumva

Nubwo ababyeyi bo mu karere ka Karongi cyane cyane muri karitsiye bita mu Cyumbati bahagurukiye abana babona imodoka ihise bakayurira, abana bo wagira ngo ntibumva kandi ingaruka bazibonera n’amaso yabo.

Mu minsi ishize hari abana buriye imodoka igenda bagenzi babo bari bari iruhande rw’umuhanda batangira kubogeza basakuza cyane uwari utwaye imodoka ayoberwa ibyo ari byo ni ko guhagarara, abana nabo bavaho asubiye inyuma ajya kureba ibibaye, ahita akandagira umwe muri bo arapfa.

Hari n’undi mwana uherutse kwitaba Imana ahitwa mu Kayenzi, ubwo we na bagenzi be babili buriraga ikamyo yari itwaye ibitaka, maze igeze aho igomba gupakurura babili bavaho barirukanka, undi asigara ahagaze munsi yayo, shoferi atangira gupakurura itaka ryose arirundumurira kuri wa mwana wasigaye, bagenzi be bakajya bavuza induru umushoferi ntamenye ibyo ari byo.

Tariki 17/03/2012 nabwo abana bari mu Cyumbati babonye imodoka yo mu bwoko bwa FUSO ihise barayipanda, ariko ku bw’amahirwe haza haza umugabo ufite iduka hafi aho ajya kubamanura vuba na bwangu imodoka itarahaguruka amaze abakubita utunyafu.
Ikibabaje ni uko nyuma yo kubahana hashize akanya abo bana babonye indi kamyo ya Fuso bakayurira igenda abari aho barasekera gusa.

Ngo “Inkoni ivuna igufa ntivuna ingeso” ariko ikibazo kirakomeye kuruta uko umuntu abyiyumvisha kuko ikibazo cy’abana b’inzererezi cyanga kigakomeza gufata intera ndende henshi mu Rwanda ari nako bahasiga ubuzima.

Gasana Marcellin

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Iyi nkuru irantunguye kubona abantu bazima baryamisha abana hasi bakabahondagura ngo barabahana!!!!!!!!!Iyi nkuru nayo ni agahomamunwa.NDABASABYE MUTAMBUTSE COMMENT YANJYE KUKO MUMAZE KUMENYERA KO MUZINYONGA KANDI MBA NTATUKANYE.

mugabo yanditse ku itariki ya: 19-03-2012  →  Musubize

babafate bajye iwawa niba ababyeyi babo badashoboye kubitaho nibyo lucky dube yaririmbye ati (if u cant take care of them why do u have them) babyeyi turabizi ko amateka yigihugu cyacu yadusigiye impubyi nyishi ariko reka abafite ababyeyi bokubaho nkaho ari impubyi murakoze

F.R yanditse ku itariki ya: 19-03-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka