Karongi: Abana barishimira ko bahawe agaciro n’umwanya wo kwisanzura

Ubwo hizihizwaga umunsi w’umwana w’umunyafurika, tariki 16/06/2013, abo mu murenge wa Mubuga, akarere ka Karongi bavuze ko bishimira ko bahabwa umwanya bakisanzura mu bitekerezo kandi bakanarindwa gukoreshwa imirimo mibi.

Mu karere ka Karongi, umunsi w’umwana w’umunyafurika waritabiriwe ku buryo bushimishije, aho wasangaga abana bazanye n’ababyeyi babo.

Wateguwe kandi unizihizwa ku bufatanye bw’akarere ka Karongi n’umuryango World Vision ku nsangamatsiko igira iti: Duteze imbere imibanire myiza mu muryango, twamagane imirimo mibi ikoreshwa abana n’ibindi bibi bibakorerwa.

Bamwe mu bana bari muri ibyo birori bavuga ko bishimira ko bahabwa agaciro kandi bakanashima Leta kuba yemera umunsi w’umwana w’umunyafurika.

Uwamahoro Jolie ni umwe muri bo. Aragira ati: “Turishimira ko baduha umwanya tukisanzura mu bandi bantu bakuru tukishimira n’uburyo baduha agaciro mu bantu.”

Nyiturineza Merinda we aragira ati: “Biradushimisha kubona leta itekereza ikavuga iti uyu munsi tuwuharire abana, bakadusobanurira amategeko aturengera. Mu izina ryanjye n’iry’abandi bana, uyu munsi ni mwiza cyane”.

Uwari uhagarariye ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi, Bikorimana Jean Baptiste, yasabye ababyeyi kwitwara neza bagatanga urugero rwiza ku bana kuko iyo bitwaye nabi bigira ingaruka mbi ku bana. Ati: “Iyo umwana arezwe neza biramwubaka”.

Kuba uyu munsi warabaye ari ku cyumweru byatumye hari abana bamwe bifuza ko bazawizihiza ku wundi munsi kubera ko benshi bari bagiye mu masengesho. Icyifuzo cyabo cyakiriwe neza, bikaba biteganyijwe ko uzizihihizwa no mu mirenge muri iki cyumweru gitangiye.

Umunsi w’umwana w’umunyafurika uba tariki 16 Kamena, umunsi abana bibuka bagenzi babo biciwe mu mujyi wa Soweto muri Afurika y’epfo mu 1976, ubwo bari mu myigaragambyo yo guharanira uburenganzira banga gukoreshwa imirimo ivunanye.

Gasana Marcellin

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka