Karongi: Abakobwa n’abagore basaga 100 biyemeje kureka uburaya bakajya mu makoperative

Abagore n’abakobwa barenga 100 bakoraga uburaya mu karere ka Karongi basoje amahugurwa yateguwe n’umushinga wita ku rubyiruko (Joint Youth Program) muri minisiteri y’urubyiruko, bafashe icyemezo cyo kureka uburaya bagashaka ibindi bakora bibahesha icyubahiro.

Abagore n’abakobwa babarirwa hejuru y’ijana bo mu mirenge ya Bwishyura na Rubengera mu karere ka Karongi, bari bamaze iminsi itatu ku ishuli ryisumbuye rya TTC Rubengera, bakangurirwa kureka umwuga w’uburaya bakayoboka inzira y’amakoperative.

Iyo gahunda yateguwe n’umushinga (Joint Youth Program), wa Minisiteri y’Urubyiruko n’ikoranabuhanga uterwa inkunga n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku baturage (UNFPA).

Nyuma y’iminsi itatu bari bamaze mu mahugurwa, abo bagore n’abakobwa bafashe icyemezo cyo kureka uburaya, bagashaka uko bakwibumbira mu makoperative aharanira inyungu z’abanyamuryango bityo bakava muri ubwo buzima bwa nzabaho nzakira simbizi.

Umurerwa Zayinabu wo mu gasantire ka Rubengera afite imyaka 23. Akimara kurangiza amahugurwa, yavuze ko agiye kureka uburaya agashaka koperative yisunga kugira ngo abashe gukomeza gutunga umwana yabyariye muri uwo mwuga w’uburaya.

Mutungirehe Marie Claudine we ngo yari arambiwe ibibazo bya hato na hato yaterwaga n’abana badahuje ba se (dore ko afite babili) kandi abo bagabo ngo nta n’umwe byibuze umufasha kurera umwana. Usibye n’ibyo, ngo yahoranaga n’ibibazo by’indwara zandurira mu mibonano ku buryo kwandura SIDA byari byoroshye cyane kuri we.

Umuhuzabikorwa w’umushinga Joint Youth Program, Gatete Désiré yashimye cyane bariya bafashe icyemezo cya kigabo, abizeza ko gahunda ayobora izakomeza kubakurikiranira hafi na nyuma y’amahugurwa, kugira ngo bafashwe kujya mu makoperative asanzwe akora.

Yabagaragarije ukuntu uburaya ari umwuga ugayitse, agira ati: “Uburaya si n’umushinga byibuze ushobora kwakira inguzanyo muri banki”.

Umurerwa Zayinabu w'imyaka 23 yarangije amahugurwa ahita yiyemeza kureka uburaya.
Umurerwa Zayinabu w’imyaka 23 yarangije amahugurwa ahita yiyemeza kureka uburaya.

Mu gihe bariho basoza amahugurwa, amwe mu makoperative ashinzwe gukora isuku mu mujyi wa Kibuye na santire (centre) y’ubucuruzi ya Rubengera, yari yatangiye guhamagara bamwe abasaba ko bazaza bakabaha akazi.

Umuyobozi ushinzwe ubuzima mu karere ka Karongi, Nizeyimana Abdu, wari uhagarariye ubuyobozi bw’akarere yavuze ko kureka uburaya ari igikorwa cyo gushyigikirwa cyane kuko butagira ingaruka gusa ku babukora kuko hafi ya 80% mu bakora uburaya bafite abana.

Yagize ati “Mu Kinyarwanda baravuga ngo uwiba ahetse aba abwiriza uwo mu mugongo. Abo bana rero ingaruka muhura nazo kubera uburaya nabo zibageraho. Amarira y’abo bana mwirinde ko yazabagiraho ingaruka zitari nziza”.

Nizeyimana akomeza avuga ko kuba abiyemeje kureka uburaya basigaye bitabira amahugurwa ari benshi, nta gisebo kirimo ahubwo ni ibintu byo gushimwa kuko bigaragaza ubushake bafite bwo gusubira mu buzima bubereye ikiremwa muntu kandi ko nabo ubwabo bemeye kwiyakira kugira ngo bagirwe inama.

Mu karere ka Karongi, gukangurira abakobwa n’abagore bakora uburaya kubureka byakozwe mu rwego rwo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umugore usanzwe uba tariki ya 8 Werurwe buri mwaka.

Ariko mu Rwanda bashyizeho gahunda y’ibikorwa bizamara ukwezi kose, bakangurira urubyiruko kurwanya ubwandu bushya bw’agakoko gatera SIDA, no kuba nyambere mu bikorwa byo kwiteza imbere.

Nk’uko umuhuzabikorwa wa Joint Youth Program abyemeza, santire (centre) y’ubucuruzi ya Rubengera ngo ni iya kabili mu gihugu mu kugira umubare mwinshi w’abakora umwuga w’uburaya, Biryogo ya Nyamirambo muri Kigali ni yo ya mbere, naho umujyi wa Rubavu ukaza ku mwanya wa gatatu.

Gasana Marcellin

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mbashimiye cyane uburyo mukurikirana kandi mukageza ku banyarwanda bose amakuru y’ibibera mu Karere kacu ka Karongi. You’re so professionnal. Keep up men.

N. Albert Jess yanditse ku itariki ya: 30-03-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka