Karongi: Abakirisito ba ADPR barasabwa kubakira “Ndi Umunyarwanda” kuri “Ndi Umukirisito”
Umuyobozi w’Akarere ka Korongi Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Isimbi Dative arasaba abakirisito bo mu iterero rya ADPR muri Paruwasi ya Gacaca kubaka Ubunyarwanda bahereye ku bukirisito, kuko ngo Ubunyarwanda bwasenyutse.
Avuga ko asanga abakirisito ari bo bagomba gufata iya mbere mu kongera kubaka Ubunyarwanda, nk’uko yabibatangarije kuri uyu wa Gatanu tariki 21/3/2014.

Yagize ati “Mwakwibaza muti kuki ari yo ahereyeho? Kuki atavuze ndi Umukirisitu?” Ibyo na byo bizaza ariko Ubunyarwanda bwarasenyutse kandi tugomba kubwubaka duhereye kuri ndi Umukirisito.”
Isimbi yifashishije Bibiliya kugira ngo agaragaze ko abantu badakwiye kumarana kandi bafitanye isano. Yashingiye ku gitabo cy’intangiriro, igice cya 9 umurongo wa 18 n’uwa 19 ahagira hati “Bene Nowa basohotse mu nkunge, Bishemu na Hamu na Yafeti. Hamu ni se wa Kanani. Abo uko ari batatu ni bo Nowa yabyaye ari bo bakomotsweho n’abakwiriye ku isi yose.”
Iri torero riherereye mu Isantere ya Bethel iherereye mu kagari ka Gacaca, mu murenge wa Rubengera mu Karere ka Karongi. Hari hateraniye imbaga y’abantu basaga igihumbu harimo ababarirwa muri 550 basoje amasomo y’amezi atandatu yo gusoma, kwandika no kubara.
Uwari uhagarariye umuvugizi wa ADPR ku rwego rw’igihugu, Kamugisha, yizeje ubuyobozi bw’akarere ko uretse ibikorwa by’iterambere birimo ubuhinzi n’ubworozi, amatsinda yo kubitsa no kugurizanya, uburezi na gahunda yo kwigisha abakuze, ko ADPR ijyana na gahunda za leta bityo ikaba ishyize imbere na gahunda ya “Ndi Umunyarwanda”.
Ati “Twagiraga ngo Nyakubahwa Vice Mayor tubabwire ko twe nk’itorero rya ADPR iyo gahunda twayifashe kandi nsaba yuko buri wese uri hano dukwiye kuyishyigikira tukiyumva ko turi Abanyarwanda tugomba kubaka igihugu cyacu, nta wundi uzava hirya akabidukorera, ibitadufitiye agaciro tukabireka tukiyumva nk’abava inda imwe.”
Niyonzima Oswald
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
muravuga iki se namafaranga mwishyuje muri gacaca mukayarya.ikindi uwayariye ngirango mu nteko mayor yabuze ibyo asobanura igihe cyumushyikirano.niyo mpamvu ibyomuvuga byose biba ari nko guhinga kurutare.kuko kurya abababaye warangiza ukabitwaza ntacyo bitubwiye.