Karongi: Abafatanyabikorwa b’abakarere barasabwa gukora amateka mu gukura abaturage mu bukene
Ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi bwamurikiye abafatanyabikorwa bako mu iterambere (JAF) ingengo y’imali y’uyu mwaka wa 2014-2015 isaga miliyari 12 ndetse n’imirongo migari izakoreshwamo kugira ngo abafatanyabikorwa na bo babone aho imbaraga zabo zikenewe maze bagaragaze uruhare rwabo mu bikorwa bateganya gukora kugira ngo bizahuzwe n’iyo ngengo y’imali mu gutegura imihigo y’umwaka wa 2014-2015.
Kimwe mu byagarutsweho cyane muri iyo nama yabaye Kuri uyu wa 17 Nyakanga 2014 ni uko bamwe mu bafatanyabikorwa bavugaga ko bahura n’ikibazo cyo kubona igenabikorwa ry’akarere bigatuma ibikorwa by’abafatanyabikorwa bidahuzwa n’ibikorwa biba byateganyijwe mu ngengo y’imali ngo byose hamwe bihurizwe mu mihigo y’akarere.
Umwe mu bafatanyabikorwa yagize ati “Hari ibintu bimwe na bimwe biba bikenewe cyane cyane nk’iyo umuntu arimo gukora umushinga (project proposal) ugasanga agiye hanze y’ibikenewe kubera amakuru yabuze.”
Aha yahise atanga urugero rw’uko usanga abafatanyabikorwa birundira mu mirenge imwe ahandi ugasanga ntabahari. Ibi ngo biterwa no kuba batabona igenabikorwa ry’akarere kare ngo bamenye ibikenewe cyane n’aho bikenewe kurusha ahandi.

Iki kibazo cyajyaga kibangamira ubwuzuzanye hagati y’akarere n’abafatanyabikorwa bako, ubuyobozi bw’akarere ka Karongi bukaba bwabizeje ko kitazasubira. By’umwihariko abagize JAF bakaba basabwe gutahana impapuro ziriho igenamigambi n’igenabikorwa by’akarere kugira ngo babishingireho bategura neza ibyo biyemeje kuzafashamo akarere.
Cyakora na none ubuyobozi bw’akarere buvuga ko hari ubwo usanga bamwe mu bafatanyabikorwa banga kujyamo bitewe n’ingengo y’imali yabo ndetse n’igenabikorwa byabo. Aha Umuyobozi y’Akarere ka Karongi Wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage , Mukabalisa Simbi Dative, yatanze urugero aho hari umwe mu miryango bohereje gukorera muri umwe mu mirenge wa kure ukabyanga uvuga ko amafaranga yawo yazashirira mu matike.
Aha Mukabalisa yasabye abafatanyabikorwa kujya bumvikana (to be flexible) kuko ngo bikomeje gutyo bazajya bisanga abafatanyabikorwa bose bibereye mu mirenge nk’itatu ya bugufi gusa.
Bimwe mu byo abafatanyabikorwa bemereye akarere kuzagafashamo harimo gahunda zitandukanye zo kurwanya ubukene, ibikorwa bitandukanye by’ubuzima nko kwishyurira abatishoboye ubwisungane mu kwivuza, kurwanya imirire mibi, gutanga ibikoresho mu mavuriro ndetse no guhanga imirimo mishya dore ko Akarere ka Karongi kiyemeje kuzahanga imirimo mishya ibihumbi icyenda.

Ku ikubitiro, Safari Frank, umuyobozi w’umushinga w’icyayi wa Karongi yizeje ko bo bazatanga akazi ku bantu ibihumbi bine. Yagize ati “Twamaze guteganya miliyoni magana abiri zizakoreshwa mu gutanga imirimo muri uyu mwaka w’ingengo y’imali mu rwego rwo gukura abaturage mu bukene.”
Umuyobozi w’Inama Njyanama y’Akarere ka Karongi, Nsanzabaganwa Emile, we yasabye by’umwihariko abafatanyabikorwa b’akarere guharanira kuzasiga hari icyo abaturage babibukira mu kuva mu bukene.
Yagize ati “Byaba bibabaje kuba wari uhagarariye NGO runaka mukamara ahantu imyaka itanu mu karere, mwakoresheje miliyari mirongo itanu umuntu yajya aho hantu agasanga hari ibyapa gusa. Ni ikibazo”! Yakomeje ababwira ko nk’Umunyarwanda waba yarakoze muri NGO nk’iyo we byagombye kumutera isoni.
Nsanzabaganwa yasabye abafatanyabikorwa na bo kujya bikorera isuzuma bakareba ibyo bagezeho mu gukura abaturage b’aho bakorera mu bukene. Aha yabagiriye inama yo kujya bareba umubare w’abakene bahasanze bakiha igihe runaka cyo kujya bareba abo bamaze kubukuramo.
Ati “ukavuga ngo natangiriye muri uyu murenge harimo abantu bagera ku gihumbi bafite ubukungubutameze neza none hasigayemo ijana cyangwa bose bararangiye”.

Mu gihe bamwe mu bafatanyabikorwa bavugaga ko umwaka w’ingengo y’imali yabo itandukanye n’umwaka w’ingengo y’imali bigatuma badahuza ibikorwa neza, Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Kayumba Bernard, we avuga ko bitakagombye kuba ikibazo kuko baba bafite ibikorwa bakora muri buri kwezi.
Yagize ati “Kuba twaba dutangira umwaka w’ingengo y’imali ku wa 1 Nyakanga cyangwa ku wa 30 Kamena ibyo si ikibazo kuko muba mufite ibikorwa mukora buri kwezi. Kumvikana tukabihuza ku buryo bijyana n’amezi ari gihe cy’umwaka w’imali byinjira no mu mihigo y’akarere hanyuma ibindi bikanya mu igenamigambi ry’igihe kirerekire byadufasha.”
Kayumba Bernard yavugaga ko iyo ibikorwa by’abafatanyabikorwa bidahujwe n’iby’imihigo usanga hari ikibazo cy’uko byakorerwa hamwe cyangwa bikisubiramo ku bantu bamwe bityo bikadindiza gahunda yo gukura abaturage mu bukene.
Abafatanyabikorwa b’akarere ka Karongi basabwe kuba bagejeje ku karere igenabikorwa ryabo n’ingengo y’imali bateganya gukoresha kugira ngo bishyirwa mu igenabikorwa ry’akarere bizanifashishwe mu mihigo y’uyu mwaka.
Niyonzima Oswald
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
tuvane ibintu mu mpapuro no mumaraporo tubishyire mu bikorwa kuko kubisoma mumaraporo wumva ko koko ari ibintu byahindura amateka ikibura ni ubushake ni umrava wabafatanyabikorwa nabayobozi bashinzwe gushyire mubikorwa ibiri mumpapuro , maze murebe ngo u Rwanda turaruhinura amabengeza
turwanye ubukene kandi duharanire guhanga imirirmo aho kuyishaka kuko leta ni twe abaturage ntitugatekereze ko ari abayobozi. ibintu byose ni ugufatanya