Karidinali Kambanda yizihije isabukuru y’imyaka 32 amaze ahawe ubusaserodoti

Arikiyepisikopi wa Kigali Antoine Cardinal Kambanda yizihije isabukuru y’imyaka 32 amaze ahawe isakaramentu ry’Ubupadiri.

Mu butumwa yashyize ahagaragara, Antoine Cardinal Kambanda, yashimiye Imana ku ngabire y’Ubusaserodoti yamuhaye akaba amaze imyaka 32 mu butumwa. Yiragije umubyeyi Bikiramariya ndetse na Mutagatifu Papa Yohani Pawulo II wamuhaye iri sakaramentu.

Antoine Cardinal Kambanda
Antoine Cardinal Kambanda

Ati “Imana ibahe umugisha kandi dukomeze dusabirane.”

Antoine Cardinal Kambanda, tariki ya 9/9/2022 yifatanyije n’abakirisitu bo mu gihugu cya Pologne aho ari mu ruzinduko rwa gishumba, mu Misa yo gushimira Imana, ku bw’ingabire y’Isakaramentu ry’ubupadiri amaranye imyaka 32.

Iri sakaramentu ry’Ubupadiri yarihawe tariki 8/9/1990 na Papa Yohani Pawulo II ubwo yasuraga u Rwanda mu 1990.

Abantu batandukanye bakomeje kwifuriza Antoine Cardinal Kambanda Isabukuru nziza y’Ubupadiri.

Ku rubuga rwa Arikidiyosezi ya Kigali bamwandikiye ubutumwa bumwifuriza isabukuru nziza, bati “Tunejejwe no kwifuriza Nyiricyubahiro Antoni Karidinali Kambanda Arikiyepiskopi wacu, Isabukuru Nziza y’Imyaka 32 amaze ahawe Isakaramentu ry’Ubupadiri abuhawe na Mutagatifu Papa Yohani Pawulo II.

Dr Vincent Ntaganira na we yifurije isabukuru nziza Antoine Cardinal Kambanda. Ati “Imana ibihererwe icyubahiro kandi ikomeze kubaturindira. Uko mudutoza kumenya, gukunda no kumvira Rurema biratunyura kandi biratwubaka.

Antoine Cardinal Kambanda wavutse tariki 10 Ugushyingo 1958 ni Umushumba wa Arikidiyosezi ya Kigali akaba n’umuyobozi wa Diyosezi ya Kibungo imaze imyaka itatu itarabona undi mushumba.

Ku itariki 28 Ugushyingo 2020 nibwo i Vatican habereye umuhango wo kwimika Musenyeri Antoine Kambanda, agirwa Karidinali.

Nyuma y’uko Antoine Cardinal Kambanda ahawe inshingano nk’umwe mu ba Karidinali bashinzwe gukurikirana uko umurimo wo kwamamaza ubutumwa bwiza ukorwa ku isi, Papa Francis ku itariki 29 Nzeri 2021 aherutse kumushinga izindi nshingano nk’umwe mu ba Karidinali bagize ihuriro rishinzwe kwita ku nyigisho za Kiliziya Gatolika (La Congrégation pour l’Education Catholique).

Cardinal Kambanda atura igitambo cya Misa
Cardinal Kambanda atura igitambo cya Misa
Cardinal Kambanda amaze iminsi mu butumwa mu gihugu cya Pologne
Cardinal Kambanda amaze iminsi mu butumwa mu gihugu cya Pologne
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka