“Karate ishobora kuba umusemburo w’amahoro” –Perezida wa Federation ya Karate
Perezida w’Ishyirahamwe rya Karate mu Rwanda, Theogene Abayo, atangaza ko umukino wa Karate ushobora gufasha abantu guharanira amahoro.
Mu marushanwa amenyerewe ku izina rya Never Again yabaye tariki 22/04/2012 mu mujyi wa Kigali, Perezida wa Federation ya Karate mu Rwanda yavuze ko imyitwarire y’abakina umukino wa Karate itandukanye cyane n’icyo abantu babatekerezaho.
Abayo yasobanuye ko abantu basanzwe babona abakina Karate nk’abanyamahane kandi ahubwo abakina Karate barangwa no kurwana ku mahame ya Karate baba bafite. Ati: “Uko ugenda umenya Karate niko amahoro muri wowe agenda yiyongera ahubwo ugasanga abatayikina batayagira kuko baba ntabyo bazi”.
Iri rushanwa rifite insanganyamatsiko yo kwigisha abakiri bato amateka ya Jenoside, ni n’umwanya wo kwibuka bamwe mu bakinaga uyu mukino baguye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994; nk’uko Abayo yakomeje abitangaza.
Bimwe mu bikorwa byaranze amarushanwa yabaye kuri iki cyumweru tariki 22/04/2012, harimo imyiyereko kuri tekiniki zo kurwana (Kata) aho hari hahanganye ibyiciro byinshi mu myaka, no kurwana (Kumite) nayo yakinywe hakurikije imyaka n’igitsina.
Abajijwe uburyo bateganya kugarurira icyizere abantu kuko mu bihe bya mbere ya Jenoside abakina Karate barangwaga n’ubwigomeke, yasubije ati: “Imyumvire yarahindutse nta kuntu abantu batayigirira icyizere kuko iyo urebye abantu bayikina harimo abasirikare bakuru, abanyeshuri n’abanyamategeko!”
Uretse ikibazo cy’amikoro bahura nacyo mu ishyirahamwe aho 80% by’amafaranga ava mu banyamuryango, umubare w’abakobwa bakina Karate nawo uracyari hasi ku buryo iyo basohokeye igihugu bitagaragara neza mu mahanga.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
kuza igitega