Karasira wagize uruhare mu guhindura Bibiliya mu Kinyarwanda yitabye Imana

Karasira Juvénal yabaye mu mirimo ya Kiliziya Gatolika kuva akiri muto, ari na byo byatumye amaze gukura yiga ibya gatigisimu, bikaza gutuma yizerwa ashyirwa mu itsinda ryahinduye Bibiliya Ntagatifu mu Kinyarwanda.

Karasira Juvénal ari mu bahinduye Bibiliya Ntagatifu mu Kinyarwanda
Karasira Juvénal ari mu bahinduye Bibiliya Ntagatifu mu Kinyarwanda

Karasira yitabye Imana ku itariki ya 15 Gicurasi 2020 akaba yashyinguwe kuri uyu wa 19 Gicurasi 2020, akaba yari afite imyaka 72. Yavukiye ahitwa mu Rutobwe mu murenge wa Cyeza mu karere ka Muhanga, avukira mu muryango w’abakirisitu, ababyeyi be akaba ari Ngenubundi Félicien na Kanyanja Catherine.

Yize amashuri abanza i Bishike, i Cyeza n’i Shyanda akomereza muri Institut Catéchetique Africain i Butare ahavana impamyabumenyi muri gatigisimu ari byo byatumye akora imirimo myinshi yo mu rwego rwa Kiliziya Gatolika.

Kuva mu 1974 kugeza mu 1980 yakoraga nk’umukangurambaga wa gatigisimu muri Pariwasi ya Cyeza na ‘Doyenne’ ya Kanyanza, na ho kuva mu 1980 kugeza mu 1991 yakoze muri Centre National de Pastoral Saint Paul i Kigali, akanabifatanya n’akazi ko gusemura inyandiko yakoreraga Inama y’Abepisikopi mu Rwanda guhera mu 1984 kugeza mu 1990.

Muri icyo gihe ni bwo yagize uruhare mu guhindura Bibiliya Ntagatifu mu Kinyarwanda afatanyije n’abandi bari kumwe mu itsinda. Umushinga wo guhindura Bibiliya mu Kinyarwanda wari urimo abantu benshi bari mu byiciro bitandukanye birimo abasobanura bwa mbere, hagakurikiraho abagenzura ibyo bakoze, bikanyura ku cya gatatu noneho ku cyiciro cya nyuma bose bagahura, nk’uko bitangazwa n’abo bakoranye.

Iyo mirimo yo guhindura Bibiliya ntagatifu mu Kinyarwanda, bayitangiye mu 1984 bayisoza mu 1990.

Umuhungu we w’imfura, Karasira Augustin, avuga ko umubyeyi we ubuzima bwose yabumaze akora imirimo ya Kiliziya, kuko na nyuma y’icyo gikorwa yakomeje ibindi byo gusemura.

Ati “Icyo nzi ni uko nkiri muto Papa yagiye amara amezi atatu mu gihugu cya Espagne, hanyuma nza kumenya ko yari yagiye mu mahugurwa y’ibya Bibiliya. Aho maze kumenyera ubwenge nabonaga akora mu nzego zitandukanye za Kiliziya ariko na bwo ahanini akora mu byo gusemura ibitabo bitandukanye”.

Ati “Ibyo guhindura Bibiliya ntagatifu birangiye, yaje kuba umuyobozi mu cyitwa ‘Bibiliya Ijambo ry’Imana’. Na nyuma yaho yabaga afite ibintu byinsi yandika, akagira atya akaba yuriye indege agiye muri Kenya kugaragaza ibyo yakoze, mbese ubuzima bwe bwose ni ibyo yabagamo”.

Ari uwo muhungu wa Karasira ndetse n’abo bakoranye, bose bemeza ko yari umuhanga nubwo nta mashuri ahambaye yigeze yiga, cyane ko bitabuzaga ko aho yakoraga kenshi yabaga ari umuyobozi, kandi akaba yari umuntu ucisha bugufi.

Karasira yagiye mu kiruhuko cy’izabukuru muri 2016, yitabye Imana azize uburwayi akaba asize umugore n’abana umunani ndetse n’abuzukuru 13.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

Uraho neza Hitimana

Ibyo biranditse nubwo ubigoreka. sinzi icyo ushaka kumvikanisha. urashaka kuzana ubusumbane budahari, guhakana ubumana bwa yesu.

Bibiliya niyo itubwira ko:
 Yesu ubwe yari Imana(Yohana 1:1)
 itubwira ko yari anahwanye na Se (Abafilipi 2:5,6)
 Ko ari umwe na Data (Yohana 10:30)
 Nta kintu na kimwe na kimwe kitaremwe na we (Yohana 1:3)
 Byose bibeshwaho na we. (Abakolosayi 1:17)
 ko muri we ari mo byose byaremewe, ari ibyo mu ijuru cyangwa ibyo mu isi, ibiboneka n’ibitaboneka, intebe z’ubwami n’ubwami BWOSE, n’ubutware BWOSE n’ubushobozi BWOSE. Ni we wabiremye byose kandi rero ni na we byaremewe. (Abakolosayi 1:16)
 Ubumana bwose BWOSE ku mwuzuro wabwo nta na gacye gasagutse ni muri we buri (Abakolosayi 1:19) nukuvuga ko na se atari hanze ye. ( the whole Godhead - son, father, holyspirit are in him)
 Ni we yaremesheje isi (Hebrews 1:2) nukuvuga ngo umwana adahari, iremwa ntiryari kubaho
 ndetse na Se ubwe amwita Imana (Abaheburayo 1:8 "Ariko iby’Umwana wayo byo yarabyeruye iti “Intebe yawe Mana (Jesus), ni iy’iteka ryose, Inkoni y’ubugabe bwawe ni inkoni yo gukiranuka.")
 ni we uramiza byose ijambo ry’imbaraga ze (Abaheburayo 1:3)
 Afite ubutware BWOSE mu IJURU no mu isi (Matayo 28:18). kandi ubutware bwose ni bwose nyine.
 Ise nta n imanza aca, zose ni umwana ngo uzica (Yohana 5:22-23) kandi ngo bubahe umwana NK UKO bubaha se. ariko wowe ndumva ushaka ko bubaha se cyane kurusha uko bubaha umwana.

Jean Pierre Baraka yanditse ku itariki ya: 29-08-2023  →  Musubize

Uretse BIBLE,hari ibindi bitabo byinshi by’amadini bavuga ko nabyo byavuye ku Mana?Ese ko Imana ari imwe,ishobora gukoresha amadini menshi kandi ayo madini yigisha ibintu bitandukanye?Igisubizo ni OYA.Bible nicyo gitabo cyonyine cyandikishijwe n’Imana.Urugero,nta kindi gitabo na kimwe cyahanuye ibintu byinshi kandi byose bikaba.Urugero,Bible yahanuye ko YEZU azaza ku isi,agapfa kandi akazuka.Byarabaye.YEZU yahanuye yuko Abaroma bazaza bagasenya Urusengero rwa Yeruzalemu.Byarabaye.Mu mwaka wa 70,Abasirikare b’Abaroma,bayobowe na General Titus,baraje bararusenya.
Urundi rugero,Bible nicyo gitabo cyonyine kerekanye ko ISI ari umubumbe mu kinyejana cya 8 mbere ya YEZU (Yesaya 40:22).Mu kinyejana cya 15 mbere ya Yezu,Bible yerekanye ko isi itendetse ku busa mu kirere (Job 38:33).Ibyo byombi byavumbuwe na Science nyuma y’imyaka myinshi cyane.Tuge twemera Bible ituyobore,kubera ko ariyo yonyine yaturutse ku Mana.

sezikeye yanditse ku itariki ya: 20-05-2020  →  Musubize

BIBLE ya mbere yanditswe n’Abayahudi mu ndimi 3:Igiheburayo,Ikigereki na Aramean.Ikibabaje nuko abashyize Bible mu zindi ndimi,bagiye bongeramo ibintu bitali muli Bible y’umwimerere.Urugero,bamwe bongeyemo ko Imana ari ubutatu.Nyamara imirongo myinshi ya Bible yerekana ko Imana ishobora byose ari "imwe gusa",SE wa Yezu.Naho Yezu akaba Umwana w’Imana,Ikiremwa cya mbere k’Imana (Abakolosayi 1:15),Umugaragu w’Imana (Ibyakozwe 3:13).Muli Yohana 14:28,Yezu ubwe yavuze ko SE amuruta.Ikindi kibabaje,nuko abantu banga gushaka ubigisha bible ku buntu,ahubwo bakemera ibyo pastor,padiri,bishop,apotre bavuze byose.Nyamara hari iyo bababeshya.Urugero,babahisha ko Yezu yadusabye "gukorera imana ku buntu",tudasaba amafaranga (Matayo 10:8).Ndetse na Pawulo abisubiramo,atwereka ko nubwo yirirwaga abwiriza mu nzira no mu ngo,yabifatanyaga no kuboha amahema akagurisha.Icyacumi cyari kigenewe gusa ubwoko bw’Abalewi (Kubara 18:24).Nubwo birirwaga babwiriza,nta na rimwe basabaga icyacumi.

hitimana yanditse ku itariki ya: 20-05-2020  →  Musubize

Uraho neza Hitimana

Ibyo biranditse nubwo ubigoreka. sinzi icyo ushaka kumvikanisha. urashaka kuzana ubusumbane budahari, guhakana ubumana bwa yesu.

Bibiliya niyo itubwira ko:
 Yesu ubwe yari Imana(Yohana 1:1)
 itubwira ko yari anahwanye na Se (Abafilipi 2:5,6)
 Ko ari umwe na Data (Yohana 10:30)
 Nta kintu na kimwe na kimwe kitaremwe na we (Yohana 1:3)
 Byose bibeshwaho na we. (Abakolosayi 1:17)
 ko muri we ari mo byose byaremewe, ari ibyo mu ijuru cyangwa ibyo mu isi, ibiboneka n’ibitaboneka, intebe z’ubwami n’ubwami BWOSE, n’ubutware BWOSE n’ubushobozi BWOSE. Ni we wabiremye byose kandi rero ni na we byaremewe. (Abakolosayi 1:16)
 Ubumana bwose BWOSE ku mwuzuro wabwo nta na gacye gasagutse ni muri we buri (Abakolosayi 1:19) nukuvuga ko na se atari hanze ye. ( the whole Godhead - son, father, holyspirit are in him)
 Ni we yaremesheje isi (Hebrews 1:2) nukuvuga ngo umwana adahari, iremwa ntiryari kubaho
 ndetse na Se ubwe amwita Imana (Abaheburayo 1:8 "Ariko iby’Umwana wayo byo yarabyeruye iti “Intebe yawe Mana (Jesus), ni iy’iteka ryose, Inkoni y’ubugabe bwawe ni inkoni yo gukiranuka.")
 ni we uramiza byose ijambo ry’imbaraga ze (Abaheburayo 1:3)
 Afite ubutware BWOSE mu IJURU no mu isi (Matayo 28:18). kandi ubutware bwose ni bwose nyine.
 Ise nta n imanza aca, zose ni umwana ngo uzica (Yohana 5:22-23) kandi ngo bubahe umwana NK UKO bubaha se. ariko wowe ndumva ushaka ko bubaha se cyane kurusha uko bubaha umwana.

Jean Pierre Baraka yanditse ku itariki ya: 29-08-2023  →  Musubize

Kuki wavuga ngo Umwana we ntashobora byose? Wigira nk uwubaha se cyane, nyamara muri Yohana 5:22,23 batubwiye ko n utubaha uwo mwana, Se ntabwo uba umwubashye. Isuzume neza utagwa mu mutego utari mwiza.

Jean Pierre Baraka yanditse ku itariki ya: 29-08-2023  →  Musubize

Ikindi, ijambo imfura mu byaremwe cyangwa se the firstborn of all creation, ntibivuze ko yaremwe (the firstborn hano ishaka kuvuga supremacy or priority, rather than birth order. bishatse kuvuga the greatest over all creation).
ntibishoboka rero ko yaba yararemwe kubera ko YAHORANYE na data. nukuvuga igihe se yahoze ari se ni nacyo gihe umwana yahoze ari umwana. ntibatandukanywa. iyo bavuze ngo kanaka yahoranye na kanaka baba bavuze ko bahoranye nyine. ntihigeze habaho umwe, undi adahari. ntiwavuga ngo yararemwe ngo unavuge ko yahoranye na se. Yohana 1:1 hati kandi ubwe na we yari Imana, kandi Imana NTABWO IREMWA.

Izindi nshuro zose bavuga ko ari imfura muri bene se benshi, baba bavuga ko ari we wa mbere (wahoze ari ikinege mbere y uko abandi baboneka) kandi akaba na design cg blueprint y uko abandi bana bose bameze cg bagombaga kuza bameze. aribyo bibiliya yita ko "yabatoranirije GUSHUSHANYWA n ishusho y Umwana wayo, kugira ngo abe imfura muri bene se benshi" (Abaroma 8:29). nubwo yabanjirije bene Se kuzuka, ariko ataranapfa yari Umwana, na mbere y uko aza ku isi yambaye umubiri, yari Umwana wa Se.

Ikindi cya nyuma urabeshye, nta muntu n umwe wavuze ko hari ahantu handitse ko Imana ari ubutatu. yego Imana ni ubutatu (ni umuryango) n ubwo nta murongo n umwe ubivuga weruye ngo ’ubutatu’ (kimwe n uko ijambo ’Bibiliya’ utarisanga muri Bibiliya). ni term idufasha kumva gusa icyo ari cyo kabone n ubwo ntaho yanditse.

Jean Pierre Baraka yanditse ku itariki ya: 29-08-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka