Karambo: Bifuza ko Kagame yakomeza kubayobora kuko mbere ntawarangizaga amashuri abanza ngo akomeze

Abatuye umurenge wa Karambo mu karere ka Gakenke bagaragarije itsinda ry’abadepite babasuye ngo baganiro ku ngingo y’i 101 ko bacyifuza ko Kagame Paul yazabayobora mu gihe manda ateganyirizwa n’amategeko irangiye kuko hari aho yabakuye harimo no kubaha uburezi.

Aba baturage bavuga ko uretse iterambere ryiganjemo ibikorwa banerekanye ko mbere mu murenge wa Karambo batashoboraga kurangiza amashuri abanza ngo bakomeze ayisumbuye, mugihe ubu basigaye baharangiriza n’ayisumbuye bakahabonera n’impamyabumenyi.

Abo mu murenge wa Karambo babyina ko bazahindura ingingo ya 101.
Abo mu murenge wa Karambo babyina ko bazahindura ingingo ya 101.

Ngendahayo Innocent wo mu kagari ka Kanyanza, asobanura ko ubu abana b’abakene bashobora kwiga bakarangiza kandi nawe akaba ari umwe mu barangije bakiga n’imyuga.

Ati “Ibyo byiza yatugejejeho abana b’abacene bariga bakarangiza nta kibazo rwose, ndumwe mu bambere mubyo yangejejeho narize primary ndayirangiza, secondary ndayirangiza, noneho umusaza wacu w’ubwenge ati abana barangije amashuri yisumbuye bagomba kujya kwiga imyuga, iryo nahise ndita mugutwi ndagenda imyuga ndayiga imyaka ibiri.”

Abaturage bo mu mureneg wa Musange basanga umukuru w'igihgu akwiye gukomeza kuyobora umusimbuye akabanza akgeragezwa.
Abaturage bo mu mureneg wa Musange basanga umukuru w’igihgu akwiye gukomeza kuyobora umusimbuye akabanza akgeragezwa.

Ntambutse Epiphanie wo mu kagari ka Karambo n’umusaza w’imyaka 54, avuga ko yifuza ubuyoboz bwa Kagame bwakuyeho ubujura bwabagaho kera, aho amanota y’umwana w’umukene watsinze yagurishwaga agahabwa uw’umukire utatsinze agakoneza kwiga.

Ati “Kera umwana yaratsindaga uwo mwana ise akaba atishoboye ari umucene, bakareba umwana se ari umukire bakamuguranira amazina akagenda mw’izina ryawa mukire, wa mwana wawa mucene agaheranwa n’agahinda ahongaho akarwara amavunja hakicyirira abana babakize ariko kuva uriya musaza wacu yaba president nanjye ubwanjye abiwanjye batsinzemo ari babiri murugo.”

Aba baturage bahuriza kukuvugururwa kw’ingingo ya 101 ubundi bagahabwa amahirwe yo kuzatora Kagame igihe cyose yazaba agishoboye akabayobora, kuko nta wundi babona wabageza kubyo amaze kubagezaho.

Abdul Tarib

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Iyo nibutse amashyi n’imbyino babyiniye Habyarimana. Murabeshya nde, HE ataraza ntan’umugore wabyaraga.Ni aho kwivuza naho muri ridiculous.

Roho yanditse ku itariki ya: 23-07-2015  →  Musubize

uburezi kuri byose Paul Kagame yabugejeje ku banyarwanda bose bityo ibi nabyo twabyuririraho ngo dukomeze nawe muri 2017 aduhishiye ibindi byinshi cyane

Kagambage yanditse ku itariki ya: 23-07-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka