Karama: Inkunga y’ingoboka ngo yahinduye imibereho yabo
Abakecuru n’abasaza bo mu Murenge wa Karama mu Karere ka Huye bibumbiye muri Koperative Akabando, barashima ibyo bamaze kugeraho birimo inzu y’ubucuruzi, korora no kuryama heza babikesh inkunga y’ingoboka bahabwa.
Babinyuze mu kwishyira hamwe muri koperative Akabando,aba bakecuru Nyirmisago na Mukantagara baravuga ko ubu nta mpungenge z’amasaziro yabo bagifite kuko uyu munsi babasha kubona ibibatunga kandi bagakomeza no kwizigamira.

Aba bakecuru kandi bavuga ko ubu ntawe ushobora kugira ikibazo cy’mafaranga atunguwe ngo bure uko yifata, kuko ishyirahamwe ryabo ribaguziza ndetse bakaba banafata itungo mu yo batunze bakgurisha bakikenura.
Nyiramisago ati “Ubu se hari uwagwirirwa n’impamvu igomba amafaranga akbura aho areba?reka da, ubu rwose natwe twabaye abishoboye.”
Uyu mukecuru Nyiramisago ibi abivuga ahereye ku nzu y’ubucuruzi biyubakiye ifite agaciro ka miliyoni 38, bagacuruza imyaka, byose bigatuma babasha kwizigamira.
Babashije kandi kwigurira amatungo magufi barorora ndetse ubu ngo banarwanyije nyakatsi yo ku buriri kuko bose baryama kuri matola.
Mukantgara ati “Ubu rwose turyama heza tugasinzira, turishimye kuko ntidushaje nabi twandagaye cyangwa dusabiriza.”
Umuyobozi w’akarere ka Huye wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere Mutwarasibo Cyprien avuga ko ubuyobozi bwafashije aba basheshe akanguhe kubyaza umusaruro inkunga y’ingoboka bahabwa kugira ngo umunsi izaba itakiriho bo bazakomeze bitunge kandi biteze imbere.
Icyo ubuyobozi kandi busaba aba baturage ni ugucunga umutungo wabo neza badasesagura kugirango ukomeze kubazamura mu iterambere ryabo.
Ati “Ubufasha ntibuhoraho, iyi nkunga y’ingoboka rero babashije kubyaza ibikorw nk’ibi izababa hafi koko ndetse n’igihe inkunga zahagarara ntibabe bagira ikibazo cy’imibereho.”
Ibikorwa nk’ibi by’abitwaga ko batishoboye ni urugero rwiza rw’impinduka mu buzima bw’abantu, aho buri muntu cyane cyane urubyiruko bahamagarirwa kubareberaho maze bagahaguruka bagakora.
Clarisse Umuhire
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|